Umukecuru yariwe n’imbwa 2 zimusanze mu rugo rwe wenyine

Umukecuru w’Umwongereza witwa Lucille Downer w’imyaka 85 yahuye n’uruva gusenya ubwo imbwa 2 zo mu bwoko bwa pitbull zamusanze mu rugo rwe ziramurye ahasiga ubuzima.

Apr 5, 2021 - 08:48
Apr 5, 2021 - 08:49
 0
Umukecuru yariwe n’imbwa 2 zimusanze mu rugo rwe wenyine

Kuwa 5 nibwo izi mbwa zariye madamu Lucille zituma abagize umuryango we n’inshuti ze barira cyane ndetse bavuga ko bazamukumbura cyane.

Itangazo umuryango we wasohoye rigira riti “Lucille yari mama,nyogokuru mwiza cyane,wamaze imyaka myinshi ari umutetsi kuri Bromford House Care Home muri West Bromwich.

Lucille yavukiye muri Jamaica ariko aza muri UK mu myaka ye 20.nyuma yo kugera UK, Rowley Regis hahise haba mu rugo.Umuryango we uzamukumbur byihariye.”

Abaturage bavuze ko uyu mukecuru wishwe n’izi mbwa yaburaga iminsi mike ngo yizihize isabukuru y’imyaka 86 kuko yari kuzayikora kuwa 3.

Bavuze ko yabaga wenyine nyuma yo gupfusha umugabo we ariko umukobwa we wari utuye hafi ye babanaga bya hafi.

Umuturanyi we yagize ati “Yari umugore mwiza wakoraga mu ruganda mbere y’uko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.Yari amaze imyaka irenga 50 aba aha ngaha.Ntabwo twakundaga kumubona kubera amabwiriza yo kwirinda Covid ariko ibyamubayeho byatubabaje.Biteye ubwoba.”

Undi yagize ati “Uyu mugore yakuruwe mu busitani bwe n’izi mbwa.Yari afite ibikomere byinshi mu ijosi.Zamuriye ijosi.Izo mbwa zabashije gucika zinyuze mu busitani bwe.”

Umugabo w’imyaka 43 yahise atabwa muri yombi akekwaho kuba nyiri imbwa imwe muri izi 2 zariye Lucille.

Polisi yo yemeje ko iri mu iperereza ku rupfu rw’uyu mugore no kuri izi mbwa zamuhitanye.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175