Umugabo wasambanyije umukobwa w’umugore we inshuro nyinshi yakatiwe imyaka 400

Umugabo wo mu gihugu cya Afurika utavuzwe amazina kubera impamvu zo kurinda umwana yahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umugore we w’imyaka 10 inshuro amagana mu myaka 5 yakatiwe igifungo cy’imyaka 400 n’urukiko rukuru rwa Durban kuwa 26 Werurwe 2021.

Apr 5, 2021 - 08:45
 0
Umugabo wasambanyije umukobwa w’umugore we inshuro nyinshi yakatiwe imyaka 400

Uyu mugabo yahamwe n’ibyaha bisaga 56 bijyanye no gufata ku ngufu,gucuruza abantu,gukwirakwiza filimi z’ubusambanyi bukoreshwa abana n’ibindi bitandukanye.

Ikinyamakuru The Sunday Times Daily kivuga ko uyu mugabo wacuruzaga ibikoresho by’amashanyarazi,bivugwa ko ngo yanatwitse ibikumwe bye na aside kugira ngo ataza gutahurwaho ibindi byaha.

Uyu mugabo yatawe muri yombi muri Kamena 2018 mu rugo rwe ahitwa Verulam mu majyaruguru ya Durban,nyuma y’aho uyu mwana yari yabwiye umuturanyi ibyaha byose yakorewe na se.

Kompanyi ishinzwe umutekano imwe muri iki gihugu nayo ngo yaritabajwe ubwo uyu mugabo yafatanwaga videwo nyinshi zigaragaza abantu bari gufatwa ku ngufu.

Mu rugo rw’uyu mugabo nabwo hasanzwe ibikinisho byinshi byifashishwa mu gutera akabariro.

Mu rukiko, ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo yatangiye gusambanya uyu mwana w’umukobwa wabyawe n’umugore we ku wundi mugabo muri 2013 ubwo nyina yari amaze gupfa ahantu hatandukanye harimo Benoni, Effingham, Pinetown, Reservoir Hills, Sydenham no mu bindi bice birimo Kwazulu-Natal.

Uyu mugabo wasambanyaga uyu mwana inshuro nyinshi ku munsi,yahamwe n’ibyaha 56 ndetse umucamanza yemeza ko atagomba kwegera na gato uyu mwana.

Icyakora,uyu mugabo ngo yari yarabujije uyu mwana kwegera abandi bana kugira ngo atazamuvamo ndetse ngo hari ubwo yazanaga abandi bagabo bakamusambanya akabafata amashusho.

Uyu mugabo yakatiwe kumara imyaka 400 muri gereza yo mu mujyi wa Durban

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175