Umugabo wasambanyije umukobwa w’umugore we inshuro nyinshi yakatiwe imyaka 400
Umugabo wo mu gihugu cya Afurika utavuzwe amazina kubera impamvu zo kurinda umwana yahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umugore we w’imyaka 10 inshuro amagana mu myaka 5 yakatiwe igifungo cy’imyaka 400 n’urukiko rukuru rwa Durban kuwa 26 Werurwe 2021.
Uyu mugabo yahamwe n’ibyaha bisaga 56 bijyanye no gufata ku ngufu,gucuruza abantu,gukwirakwiza filimi z’ubusambanyi bukoreshwa abana n’ibindi bitandukanye.
Ikinyamakuru The Sunday Times Daily kivuga ko uyu mugabo wacuruzaga ibikoresho by’amashanyarazi,bivugwa ko ngo yanatwitse ibikumwe bye na aside kugira ngo ataza gutahurwaho ibindi byaha.
Uyu mugabo yatawe muri yombi muri Kamena 2018 mu rugo rwe ahitwa Verulam mu majyaruguru ya Durban,nyuma y’aho uyu mwana yari yabwiye umuturanyi ibyaha byose yakorewe na se.
Kompanyi ishinzwe umutekano imwe muri iki gihugu nayo ngo yaritabajwe ubwo uyu mugabo yafatanwaga videwo nyinshi zigaragaza abantu bari gufatwa ku ngufu.
Mu rugo rw’uyu mugabo nabwo hasanzwe ibikinisho byinshi byifashishwa mu gutera akabariro.
Mu rukiko, ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo yatangiye gusambanya uyu mwana w’umukobwa wabyawe n’umugore we ku wundi mugabo muri 2013 ubwo nyina yari amaze gupfa ahantu hatandukanye harimo Benoni, Effingham, Pinetown, Reservoir Hills, Sydenham no mu bindi bice birimo Kwazulu-Natal.
Uyu mugabo wasambanyaga uyu mwana inshuro nyinshi ku munsi,yahamwe n’ibyaha 56 ndetse umucamanza yemeza ko atagomba kwegera na gato uyu mwana.
Icyakora,uyu mugabo ngo yari yarabujije uyu mwana kwegera abandi bana kugira ngo atazamuvamo ndetse ngo hari ubwo yazanaga abandi bagabo bakamusambanya akabafata amashusho.
Uyu mugabo yakatiwe kumara imyaka 400 muri gereza yo mu mujyi wa Durban