Akarasisi kakozwe n'ibimasa byabazwe kuri noheli.

Mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru, hari abacuruzi babanje kumurikira abakiriya babo ibimasa bababagiye.

Dec 27, 2021 - 07:26
Dec 27, 2021 - 07:34
 1
Akarasisi kakozwe n'ibimasa byabazwe kuri noheli.

Mu mudugudu wa Kimaramu mu kagari ka Kamagiri umurenge wa nyagatare, hari abacuruzi bamurikiye abaguzi babo ibimasa babaze kugira kugira ngo bizere ko bazarya inyama nziza kuri noheri.

Ku munsi wo kuwa 5 bucya haba Noheri, mu murenge wa Nyagatare habazwe inka 11 ariko kuri Noheri habagwa inka 20, umuhango wabaye kuri uyu wa 5, abacuruzi bamurkiye abaturage inka bazabaga kuri Noheri.

Uyu munsi mukuru wa Noheri kandi wasanze muri nyagatare barawiteguye n'ubwo habaye amapfa muri aka karere, ariko barawuzirikanye.

Hari umucuruzi watangaje ko yaranguye imifuka 5 y'ibirayi ariko  kuri uyu munsi mukuru yaraye yabimaze kandi n'abakora akazi ko kubaga babonye abakiriya benshi.

Noheri isobanura ivuka rya Yesu Kristo abakirisitu ndetse n'abandi bose babishaka bizihiza uyu munsi, bakishima kuburyo bushoboka bwose.

Chekhov Journalist ✅