South Korea bari gupima Covid imbwa n’injangwe

Injangwe n’imbwa byo mu ngo mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo bizajya bipimwa Covid-19 nibyerekana ibimenyetso byayo, nk’uko byatangajwe n’ubutegetsi bw’uwo mujyi.

Feb 20, 2021 - 09:34
 0
South Korea bari gupima Covid imbwa n’injangwe

Bije nyuma y’ibyumweru bicye iki gihugu gitangaje itungo rya mbere bapimye bagasangamo Covid-19, ikibwana cy’injangwe.

Hazajya hapimwa gusa imbwa cyangwa injangwe igaragaje ibimenyetso nk’umuriro no guhumeka bigoye nyuma yo kwegerana n’abantu bafite iyi virus.

Iyo bazajya basangamo iyi virus izajya ishyirwa mu kato aho iba.

Park Yoo-mi, ushinzwe ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo, yabwiye abanyamakuru ko atari ngombwa ko bene aya matungo ajyanwa mu kigo kitaho abafite iyi virus kuko nta bimenyetso birerekana ko zo zishobora kwanduza abantu.

Gusa mu gihe nyiri iryo tungo ari mu bitaro afite Covid-19, arembye cyane cyangwa ashaje cyane adashobora kuryitaho, iryo tungo rizajya rijyanwa aho umujyi wa Seoul wateganyijwe gushyira inyamaswa nk’izo mu kato.

Muri Korea y’Epfo, abantu banduye Covid-19 ubusanzwe bashyirwa mu kato habugenewe, iyo badakeneye kuvurwa mu bitaro.

Madamazera Park Yoo-mi yibukije abatuye uwo mujyi "guha intera nibura ya metero ebyiri hagati yabo n’aya matungo no mu gihe bari gutemberana nayo", nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Yonhap.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, nibwo mu majyepfo y’umujyi wa Seoul mu kigo cy’idini bahasanze ikibwana cy’injangwe gifite Covid-19.

Abashinzwe ubuzima batekereza ko umugore n’umukobwa we babaga aho hantu, ari bo banduje iyo njangwe iyi virus. Abo bantu bombi bari babasanzemo Covid-19.

Mbere, inzobere zari zaravuze ko bishoboka cyane ko imbwa cyangwa injangwe bishobora kwanduza iyi virus abantu, nubwo ubushakashatsi ubu bwerekana ko injangwe zishobora gusa kuyanduza izindi njangwe.

Ibi ariko byatumye na za nyarubwana zo muri uwo mujyi izajya igaragaza ibimenyetso, kimwe n’injangwe, nazo bazajya bazipima.

Ku isi, hari inyamswa zimaze kubonwaho iyi virus - nubwo kenshi biboneka hacye.

Mu kwezi gushize, ingagi ebyiri zo muri zoo y’i San Diego bazisanzemo Covid-19 zandujwe n’uzirera - nibwo bwa mbere bari basanze iyi virus mu bisabantu.

Imaze no kuboneka mu zindi nyamaswa z’inkazi zirimo intare n’ingwe zo muri zoo y’i Bronx muri New York, hamwe n’intare zo muri zoo y’i Barcelona muri Espagne.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175