Bill Gates yatangaje igihe Coronavirus ishobora kurangirira

Bill Gates yavuze ko aya mezi atatu azaba mabi cyane ariko abantu nibitwara neza nyuma yayo hazagaruka ibihe bisanzwe.

Dec 26, 2021 - 09:02
Dec 26, 2021 - 09:05
 0
Bill Gates yatangaje igihe Coronavirus ishobora kurangirira

Bill Gates umwe mu bakire bavuga rikijyana iyi si ifite wavutse kuwa 28 ukwakira 1955,  yavuze amagambo akomeye kuri Coronavirus yihinduranyijemo omicron ko yaba ariyo virusi mbi yambere isi yaba ihuye na yo.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati "byagaragaraga ko isi isubiye mu bihe bisanzwe ariko nibwo tugiye kugira ibihe bibi cyane. Omicron izagera kuri buri rugo. Inshuti zange z'akadasohoka zarwaye omicron niyo mpamvu nange naretse kujya mu biruhuko by'iminsi mikuru.

Yongera ati " omicron iri kwihuta kuburyo bukabije kurusha izindi virusi zabayeho kuri iyi si. Vuba aha iraba yageze muri buri gihugu kuri iyi si.

Yakomeje kugenda agira abantu inama y'uko bakwirinda ubu bwoko bushya bwa coronavirus yiswe Omicron agira abantu inama yo kwambara agapfukamunwa ndetse no kwirinda kwegerana.

Igihe coronavirus ishobora kurangirira.

mu butumwa yasangije abasaga miliyoni 56 zimukurikirana kuri Twitter yavuze ko yizeye ko coronavirus izarangira muri uyu mwaka wa 2022 ariko ngo amezi atatu abanza azaba mabi cyane kubera ubu bwandu bwa omicron.

Bill Gates abitangaje nyuma y'uko abantu bigeze kumushinja ko ari we wakoze COVID-19 kuko mu mwaka wa 2015 yavuze ko mu myaka itanu hari kuza icyorezo gikaze, hashize imyaka ine ushyira uwa gatanu haza COVID-19.

Ibi akaba abitangaje mu gihe isi iri kurwana n'ubu bwandu bushya bwa coronavirus yihinduranyije ikaba ifata abantu vuba.

Chekhov Journalist ✅