Musanze:Umukobwa yasanzwe mu mugezi yiyahuye yabitewe n’uko nyina yamuhaye amafaranga make yo kugura inkweto
Umukobwa w’imyaka 18 witwa Tuyiramye Gloria wo mu Murenge wa Gataraga mu Kagari ka Mudakama mu Mudugudu wa Mikingo yasanzwe yapfuye ahobikekwa ko yiyahuye muri ruhurura itwara amazi ava mu birunga izwi nk’Umwuzi wa Bishushwe.
Amakuru
Uburakari yatewe no kudahabwa amafaranga yifuza bwaba ariyo mpamvu yatumye ajya aho umwuzi wa Bishushwe unyura ahantu hari ubuhaname burengeje metero 20 agasimbukamo aribwo yahise apfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius, yahamije aya makuru asaba abana kujya banyurwa n’ibyo bagenerwa n’ababyeyi ndetse n’ababyeyi bagakomeza kujya baganiriza abana babo ngo bamenye neza ibibazo baba bafite.
aravuga ko nyuma y’uko umurambo w’uyu mukobwa ubonetse muri ruhurura byaketswe ko yiyahuye kuko ngo yari yagiranye amakimbirane na nyina umubyara.
Intandaro y’aya makimbirane,ngo ni uko nyina yari amaze gukodesha umurima ngo babone uko bagura imbuto y’ibirayi byo guhinga noneho uyu mukobwa we agasaba amafaranga yo kugura inkweto nyina akaza kumuhaho 5000Frw ariko uyu mukobwa ntanyurwe.
Yagize ati" Aya makuru y’urupfu rw’uwo mwana niyo umurambo w’uwo mwana twawubonye ahagana saa Cyenda z’amanywa, n’ubwo RIB ikiri mu iperereza turakeka ko yaba yiyahuye biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umubyeyi we wari umaze gukodesha umurima ngo babone imbuto yo guhinga ariko we agasaba amafaranga yo kugura inkweto bakamuha 5000Frw. Turasaba abana kujya banyurwa n’ibyo bagenerwa n’ababyeyi ariko n’ababyeyi bakajya baganiza abana babo bakabumva bakamenya neza ibibazo baba bafite."
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini hamenyekane neza iby’urupfu rwe.