Uganda: Abarundikazi 29 bari bagiye gucuruzwa batabawe

Mu gihugu cya Kenya, na Uganda havugwa nk’icyambu cy’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abakobwa bava mu biguhu bitandukanye. Abakobwa bagera kuri 29 b’Abarundikazi batabawe na Polisi ya Uganda ubwo bari bagiye gucuruzwa.

Apr 13, 2021 - 09:02
Apr 13, 2021 - 09:05
 0
Uganda: Abarundikazi 29 bari bagiye gucuruzwa batabawe

Ku wa kabiri, umuvugizi wa polisi yatangaje ko abapolisi ba Uganda bakijije abakobwa 29 b’Abarundi kandi bata muri yombi abantu batanu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

 

Charles Twiine, umuvugizi wa polisi mu buyobozi bushinzwe iperereza ku byaha, yabwiye Xinhua kuri telefoni ko abakobwa b’Abarundi barokowe igihe bari mu nzira berekeza mu bindi bihugu kugira ngo bacuruzwe mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina.

Twiine ati: "Twarabakijije (abakobwa) kandi turi gushaka uburyo basubizwa iwabo". Umuvugizi wa polisi yavuze ko abakekwaho gucuruza abantu bazashyikirizwa inkiko kugira ngo bahatwe ibibazo ku byaha baregwa byo gucuruza abantu.

Twiine ati: "Gucuruza abakobwa ni kimwe mu byaha bitesha umuntu agaciro, bifitanye isano no gukoresha imibonano mpuzabitsina nk'imirimo y’agahato."

SRC: Xinhua 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175