Abasirikare 2 batereye ivi icyarimwe mu muhanda baciye ibintu hirya no hino [AMAFOTO]

Abasirikare 2 bo mu gihugu cya Nigeria baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto bashyize hanze batera ivi icyarimwe n’ahantu hamwe ndetse abakunzi babo babemerera kubabera abagore.

Mar 31, 2021 - 08:24
 0
Abasirikare 2 batereye ivi icyarimwe mu muhanda baciye ibintu hirya no hino [AMAFOTO]

Mu mafoto yaciye ibintu harimo ay’aba basirikare 2 bo muri Nigeria bashimiwe umwanzuro bafashe wo kuzamura urwego bakundanagamo n’abakunzi babo bagahitamo gutera ivi bakabambika impeta.

Ntabwo bisanzwe ko abasirikare bagaragara mu ruhame batera ivi ariko aba 2 bakoze agashya bajya mu muhanda rwagati barabikora ndetse bambika impeta aba bakunzi babo.

Nyuma yo gutera ivi abakunzi babo bakabemerera kuzashyingiranwa nabo,aba basirikare bagaragaye babahobera cyane.

Benshi mu babonye ibi bashimiye aba basirikare mu butumwa bwaherekeje aya mafoto.Umwe yagize ati “Nanjye nk’umugenzi wahitaga navuze ngo “yego”.Ntabwo nashakaga kubona umusirikare ababara.”

Undi ati “Aba bakobwa ntibakeneye gushyira umutekano ku materefoni yabo kuko ntacyo bahisha.”

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175