Umukobwa w’ imyaka 21 y’ ubukure yategetswe gucukura imva ye mbere yuko yicwa, nyuma akaza kuyishyingurwamo

Uyu mukobwa w’ imyaka 21 y’ ubukure witwa Amanda Albach wo mu Leta ya  Santa Catarina ho mu majyepfo ya Brazil yahatiwe gucukura imva. Ayirangije ahita arasirwa aho ku mucanga, ayishyingurwamo.

Dec 9, 2021 - 12:10
Dec 9, 2021 - 12:13
 0
Umukobwa w’ imyaka 21 y’ ubukure yategetswe gucukura imva ye mbere yuko yicwa, nyuma akaza kuyishyingurwamo

Igipolisi cyo mu gace ka Irapiruba Notre de Laguna mu majyepfo ya Brazil yemeje aya makuru ko umubiri w’ uyu mukobwa wazikuwe na Polisi ku wa Gatanu w’ Icyumweru gishize hakaba hari ku wa 03 Ukuboza 2021. Abapolisi batangaza ko basanze  umubiri w’ uwo mukobwa wari warashyinguriwe aho( nta gupfunyikwa). Hari abantu batatu bakekwa gukora ayo mabi; harimo abagabo babiri n’ umugore umwe.

Byamenyekanye ko umwe muri bo yarangiye abapolisi aho uwo mukobwa yiciwe akaza no kuhashyingurwa. Biravugwa ko yakomeje asobanura ko ku wa 15 Ugushyingo ariho yishwe akaza no gushyingurwa.

Igipolisi gikomeza kivuga ko Albach yabonywe bwa nyuma ku wa 15 Ugushyingo aho yarajyiye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’ inshuti ye.

“Lindaikejisblog” ivuga ko uwitwa Michael Pinheiro n’ umunyamategeko uburanira Albach, bavuga ko Albach tasohotse ago ikirori cyaberaga, agenda  ikirori kirimbanyije, ntawongeye kumubona. Hari bimwe mu bimenyetso byerekana ko hari bamwe mu bari mu kirori bagize uruhare mu irengera rye.

Uyu mukobwa hari ubutumwa yoherereje ababyeyi be mu ijoro ryo ku wa 15 Ugushyingo nka 8:40 z’ ijoro. Yamenyeshaga ababyeyi be ko  atabasha gutaha mu rugo i Fazena Rio Grande,  azaza ku munsi  uzakurikira. Nyuma yaho telefone ye yahise ibura ku murongo na WhatsApp ye ntiyakongera kuyikoresha.

Bamwe mu bo bafitanye isano bavuga ko bavugana kuri telefone ababwira ko atakije, ijwi rye ryari ridasanzwe, bumva inyuma umuyanga mwinshi. Umwe mubakekwa yavuze ko yishwe nyuma yaho amenyesheje ko atagitashye.

Hari umupolisi uvuga ko uyu mukobwa mbere yuko akorerwa ibyavuzwe haruguru, yafashe ifoto umuntu utabashije kumenyekana wari ufite imbunda, akayoherereza abantu. Uwo muntu ntiyakunze ibyo amukoreye, yahise ahitamo kumwica.

Iperereza riracyakorwa ku cyateye urupfu rw’ uyu mukobwa. Nta makuru aramenyekana niba abo bakekwa batatu(3)  baraburanishwa.

 

 

 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.