Umugabo w’umugore wabyaye abana 10 muri Afurika y’Epfo yasabye ikintu gitangaje abatuye isi

Umugabo witwa Teboga Tsotetsi wo muri Afurika y’Epfo wabyaranye na wa mugore uherutse guca agahigo ku isi ko kubyara abana 10 icyarimwe,yasabye abatuye isi guhagarika kumufasha kuko atarabona abana be n’umugore we.

Jun 18, 2021 - 13:01
Jun 18, 2021 - 13:17
 0
Umugabo w’umugore wabyaye abana 10 muri Afurika y’Epfo yasabye ikintu gitangaje abatuye isi

Bwana Teboga umugabo wa madamu Gosiame Sithole wavuzweho kubyara abana 10 icyarimwe,yavuze ko ataramubona kuva yava mu rugo kuwa 7 Kamena we n’abana be 10 bivugwa ko umugore we yabyaye.

Ikinyamakuru New York Post,kivuga ko Teboga yakiriye ibihumbi 70 000 by’amadolari nk’impano mu cyumweru gishize,ariko atabyishimiye ariyo mpamvu yasabye abantu kuba bahagaritse kumuha impano kuko atarabona uyu mugore we n’abana.

Yabwiye Pretoria News ati “Nishimiye ubufasha twahawe n’abantu ariko ndashaka kubasaba ngo bahagarike kuzuza amakonti yacu amafaranga kugeza ubwo tuzabereka abana.”

Nubwo amakuru y’aba bana yakwirakwiriye isi yose,nta mafoto yabo yigeze ajya hanze yaba bari mu bitaro cyangwa se bari kumwe na nyina.Byavuzwe ko uyu mugore yabyaye abahungu 7 n’abakobwa 3 kuwa 08 Kamena 2021, kandi ko bavutse bafite ubuzima bwiza.

Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko nta bitaro bya Leta cyangwa ibyigenga byatangaje ko uyu mugore yahabyariye.

Dr. Mathabo Mathebula, CEO wa Steve Biko Academic Hospital,yabwiye Radio 702 ko bafashije madamu Sithole ariko batigeze bamubyaza.

Yagize ati “Ntabwo ari mu bitaro byacu ubu tuvugana.Ntabwo tuzi uko byagenze.Kuwa Gatandatu nyuma ya saa sita yaraje aherekejwe n’abashinzwe umutekano avuga ko ashaka kwinjira muri neonatal internal unit (NIU) kureba abana be.

Yavuze ko yabyariye muri Louis Paster ariko bamubwira ko abana bagiye kubohereza muri Steve Biko.

Abandi babyeyi benshi bemeje ko Madamu Sithole koko yabyaye abana 10 barimo 5 bavutse neza n’abandi 5 bavutse abazwe.

Amakuru avuga ko aba bana bari mu byuma bibafasha kubaho cyane ko bavukiye ibyumweru 29 ndetse ngo uyu mubyeyi wabo agifite intege nke.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175