Umugore wa Davido yagize icyo avuga ku mugabo we ushinjwa ubuhehesi

Chioma ni we mugore uzwi ndetse ubana na Davido, aba bombi baherutse kwibaruka impanga. Umugabo we ashinjwa cyane ubuhehesi, ariko Chioma yavuze ko bafitanye ubumwe budahungabanywa.

May 3, 2024 - 17:24
May 3, 2024 - 18:04
 0
Umugore wa Davido yagize icyo avuga ku mugabo we ushinjwa ubuhehesi

Ni kenshi umuhanzi Davido wo mu gihugu cya Nigeria, ashinjwa kuryamana n'abari n'abategarugori batandukanye bo mu bice bitandukanye bya Afrika, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'Uburayi. Umugore we yahishuye ko ibyo atabyitaho, ahubwo akomoza ku bumwe buri hagati yabo.

Yagize ati:"Si ndi umuntu uvugavuga ku ishyingiranwa ryange. Ishyingirwanwa ni ukwihuza hagati y'umugabo n'umugore. Havutse ikibazo hagati yange n'umugabo wange, nitwe tugomba kubikemura ubwacu."

"Kubera ibihora bivugwa kuri Davido cyangwa njye, munyemerere mbishyireho umucyo(...) kurushinga na Davido ni kimwe mu byemezo byiza nafashe mu buzima bwanjye. Ni umugabo ugira urukundo kandi unyitaho cyane."

Nta muntu w'intungane ubaho:

Uyu mugore wa Davido yavuze ko abantu bagomba kumva ko nta muntu w'intungane ubaho ku Isi. Ati"Nta muntu w'intungane ubaho. Abantu usanga bambwira ngo ninte umugabo wanjye kubera ibi na biriya (...) bakibagirwa ko nta muntu w'intungane ubaho."

"Ndamushimira, umukunzi wanjye (Davido) aguma ampa ibintu byose, agatuma numva ndi umugore wishimye ku Isi. Ni yo napfa nkagaruka ku Isi inshuro 500, narushinga na Davido izo nshuro 500. Ni ibintu nticuza. Numbona nseka uzamenye ko mbiterwa na we."

Chioma Avril Rowland atangaje ibi nyuma y'ibivugwa ku mugabo we ko aryamana n'abandi bagore. Davido wagiye mu rukundo na Chioma mu mwaka wa 2012, yavuzweho kugirana ibihe byiza n'Abanyarwandakazi barimo Shaddyboo mu mwaka wa 2018 ndetse na Umukundwa uzwi nka Miss Cadette mu mwaka wa 2023.

Davido na Chioma babyaranye umwana witwaga Ifeanyi, ariko yitabye Imana mu ntangiriro z'ukwezi ku Ugushyingo 2022, bivugwa ko yazize kurohama muri pisine. Aba bombi baherutse kwibaruka impanga.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.