Sia agiye guhinduza izina rye
Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Sia yatangaje ko agiye guhinduza izina rye akaba bazina w'umugabo we.
Kuri uyu wa Kane, 02 Gicurasi nibwo byamenyekanye ko umuhanzikazi Sia abifashijwemo n'umunyamategeko we, bamaze kwegeranya ibyangombwa bizamufasha kwemeza urukuko ko ahinduza izina rye akitiranwa n'umugabo we Bernad.
Mu mwaka washinze Sia, wamenyekanye mu ndirimbo zirimo The Greatest, Elastic Heart, Dusk Till Dawn yakoranye na ZAYN, Unstoppable, na Cheap Thrills yakoranye na Sean Paul, yarushinze na Dan Bernad. Ni umugabo akunda cyane dore ko agiye gutuma ahindura izina rye akitiranwa na we. Arashaka kuva ku izina rye Sia Kate Furler akitwa Sia Bernad.
Umwaka ushize nibwo Sia yatunguye Isi akora ubukwe na Dan Bernad aho babukoreye mu mbuga no mu nyubako ya Domenico Dolce and Steffano Gabbana i Portofino ho mu Butaliyani. TMZ yanditse ko ubu bukwe bwabaye nyuma yuko Sia yatandukanye n'umuhanga mu bya filimi Erik Anders Lang, byagiye ku mugaragaro ko batandukanye mu mwaka wa 2016.
Mu mwaka ushize, umuhanzikazi Sia yatangaje byinshi ku buzima bwe aho yahishuriye mu itangwa ry'ibihembo bya Daytime Beauty, avuga ko yibagishije isura. Arashaka ko ibintu bye byose biba bishya: isura nshya n'izina rishya.
Sia ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe ku Isi, (photo;TMZ)
