Aherutse i Kigali! Cassper Nyovest yahishuye icyatumye atandukana n'uwamubyariye
Umuraperi Cassper Nyovest uherutse mu Rwanda mu mwaka ushize, yahishuye ko guca inyuma umukunzi we Thobeka, byatumye batandukana.
Cassper Nyovest wihebeye injyana ya rap, ukomoka mu gihugu cya Afrika y'Epfo yavuze ko itandukana rye n'uwahoze ari umukunzi we banabyaranye Thobeka Majozi, ryakomotse kutihangana kwe (Cassper), akamuca inyuma.
Ibi yabitangarije mu kiganiro Li-Tido, aho uyu muraperi Nyovest, wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Doc Shebeleza, yireze imbere y'imbaga, ahishura ko ubusambanyi bwamusenyeye umubano we na Thobeka mbere yuko arushinga na Pulane Mojaki. Ati:"Majozi wambyariye, yantaye kubera kumuca inyuma."
Cassper uherutse gutangaza ko yiyeguriye Imana, yakomeje kuba igitaramo cy'umujyi, nyuma yuko igitangazamakuru MDNews cyibisangije abagikurikira ku rubuga rwa X, aho ku mashusho Nyovest ari kwirega bagize bati:"Cassper: Uwambyariye yansize kubera ubusambanyi bwanjye, muca inyuma... Mbere yuko Cassper Nyovest aza mu muziki, injyana ya hip-hop nta mafaranga yabyaraga."
Bamwe mu batanze ibitekerezo bashinje Cassper Nyovest kuba atarashakaga kugumana na Thobeka ahubwo yashaka kumwinezezaho ubundi akarushinga n'uwo bakundanye mu buto, Mojaki. Undi yavuze ko na Thobeka yacaga inyuma Cassper.
