Gisele Precious ahatanye mu marushanwa ya Rwanda Gospel Stars Live-video

 Giselle ni umuhanzi wa gospel w'umuhanga ufite impano y'ijwi ndetse niyo gucuranga guitar kandi atarabyize. Mu kiganiro yahaye TheFacts.rw yasobanuye ko kuvukira mu muryango usenga byatumye akunda kuririmba. Gusa ngo nta gihe gishize abonye ko bikwiye ko yabikora kinyamwuga nubwo yabikundaga cyane ati:’’kuko namaze kubona ko abanyarwanda n’abanyamahanga  banyuzwe neza na muzika nkora mpitamo kubikora ntakina’’.

Jul 6, 2021 - 08:57
Jul 6, 2021 - 09:01
 0
Gisele Precious ahatanye mu marushanwa ya Rwanda Gospel Stars Live-video
Gisele Precious ahatanye mu marushanwa ya Rwanda Gospel Stars Live-video
Gisele Precious ahatanye mu marushanwa ya Rwanda Gospel Stars Live-video
Gisele Precious ahatanye mu marushanwa ya Rwanda Gospel Stars Live-video

 

 Akomeza  agira ati:’’ntabwo nigeze niga gucuranga mu ishuri ahubwo nashatse guitar nifashisha YouTube ntangira kwiyigisha gucuranga kugeza mbimenye,bwambere nkora indirimbo nabikoze nikinira, sinumvaga ko abantu bazayikunda ariko byarantunguye mbona ko mfite umuhamagaro wo gukorera Imana mu ndirimbo”. Giselle afite audio nyishi zitandukanye ndetse na video ziri ku rwego rwiza akaba kandi anafite intego zo kwambutsa imipaka umuziki akora aho ari gukora zimwe mu ndirimbo ziri mu giswahiri ndetse n’izindi ndirimbo zo mu zindi ndimi.

Ashaka kwagura muzika ye

 

 Afite intego kandi yo gukona muzika n’abahanzi bakomeye bo ku mugabane w’Afurika b’abagore ndetse n’abakobwa mu rwego rw’ivugabutumwa ryagutse ku bagore n’abakobwa. Ati:’turashoboye kandi iby’abandi bahanzi bakora b’abasore ndetse n’abagabo natwe twabikora”.

 

Uyu muhanzikazi amaze gukora concert yakoranye n’abahanzikazi ari kumwe n’ikipe imucurangira. Ni gitaramo cyabaye hifashishijwe imbugankoranyambaga kinaca imbonankubone ku Isibo tv.  Abagikurikiye banyuzwe bidasubirwaho n’uburyo yabiteguye aho buri kintu cyose cyakozwe n’abagore ndetse n’abakobwa kugeza concert irangiye. Nibwo nyuma yaho gatoya yasohoye indirimbo yise ‘umusaraba’ abantu bayakirana ubwuzu bwishi baramushimira cyane.

Afatanya akazi na muzika

 

kubangikanya akazi ke na muzika nta na kimwe kibangamira ikindi. Ati:” byose ni akazi kandi mbiha umwanya uhagije ku buryo nta kibangamira ikindi”. Yakomeje abwira abakunzi be ko agikomeje kujya mbere  kandi yahisemo kwitabira irushanwa rya rwanda gospel arts kugirango yisuzume neza amenye urwego rwa muzika ye n’abakunzi be. Ati nziko munkunda kandi mukunda ibyo nkora bityo nizeye ko muzamba hafi mukantora tugafatanya kwagura muzika yanjye mu iterambere ry’umugore”. Yongeye ko  :’’Mfite intego yo gutsinda nkakora ishuri rya muzika nkazamura abana b’abakobwa bafite impano yo kuririmba ndetse no gucuranga nanjye nkabaha ku mpano Imana yampaye. Munsure ku mbugankoranyambaga zanjye muzagenda mumenya amakuru ahagije y’ibyo nifuza kubagezaho”. Gisele yavuze ko ashimira Thefact, ikinyamakuru gishyigikira muzika muri rusange. Ati:” kuba munafata umwanya wanyu mukegera abahanzi baririmba gospel byerekana uruhare rwanyu mu kuzamura umuziki muri rusange ndabashimiye cyane the fact”.

 

Reba hano indirimbo ya Gisele Precious

Umwanditsi: Baganizi Olivier

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175