#MenyaAmateka! Urugendo rwa INYUMBA Aloysie mu ntambara yo kubohora igihugu no muri Politiki y'ubumwe n'ubwiyunge

INYUMBA Aloysie(RIP)! Umwe mu banyapolitiki bari bafite imbaraga za Politiki zikomeye, imbaraga zagezaga ku rwego rwo guhindura ba "Sawuli" bakaba ba "Pawulo" bakenewe muri "System" yakoreraga ya FPR Inkotanyi! Inyumba wemeje ba Hon Evode gutaha n’abandi! Ese Inyumba yavanaga he Imbaraga yari afite?

Jul 6, 2021 - 07:06
Jul 6, 2021 - 07:07
 0
#MenyaAmateka! Urugendo rwa INYUMBA Aloysie mu ntambara yo kubohora igihugu no muri Politiki y'ubumwe n'ubwiyunge

Inyumba Aloysia yavutse ku itariki ya 28 Ukuboza 1964, yari Minisitiriri w’Iterambere ry’Umuryango kuva mu mwaka wa 2011. Mbere yaho Inyumba yari umwe mu bagize Sena kuva mu mwaka wa 2004; ari muri Sena Inyumba yari muri Komite y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Iy’ubutwererane n’umutekano.

Inyumba kandi yabaye umwe mu bari bagize Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nyakwigendera Inyumba ni umwe mu baminisitiri bari bagize Guverinoma y’inzibacyuho nyuma ya Jenoside mu Rwanda, aho yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu mwaka wa 1999.

Nyakwigendera Inyumba Aloysie 1964-2012

Inyumba kandi yagize uruhare rukomeye mu gushishikariza abagore kwitabira kujya mu myanya ya politiki, ndetse no kujya mu myanya ifata ibyemezo.

Kuva mu mwaka w’1999 kugera mu mwaka wa 2001 yari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Nyakwigendera Inyumba yagize uruhare mu rugamba rwa FPR inkotanyi hagati ya 1990 na 1994.

Uretse imirimo ya Politiki yakoze, Inyumba yagize uruhare rukomeye mu gukusanya inkunga yo gufasha FPR Inkotanyi ubwo yashingwaga mu mwaka w’1987.

Muri icyo gihe Inyumba yabaye umucungamari, aho yagenzuraga neza amafaranga yari ahari, kandi akagira uruhare mu kugirango akoreshwe adasesaguwe.

Inyumba yagize uruhare mu gushyiraho uburyo bwo gukusanya inkunga yanatumye ingabo zari iza FPR zibasha kubona ibikoresho n’ibindi byangombwa nkenerwa,yari kandi n’umwe mu bayobozi b’imena ba FPR.

Inyumba niwe waguze imyambaro yambarwaga n’Ingabo za APR/FPR ubwo zarwanaga. Iyo myenda yari izwi ku izina rya ‘Mukotanyi’, dore ko byamuhagurukije bikamujyana mu Burasirazuba bw’u Budage kugura iyo myambaro.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Kane tariki ya 06 Ukuboza 2012.Inyumba yari yubatse afite abana babiri.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175