Burna Boy yafashe umwanya we arenzaho n'uwa Wizkid muri The Headies
Umuhanzi Burna Boy ukomoka mu gihugu cya Nigeria yagaragaye ko ari we muhanzi uhataniye ibihembo byinshi, ni mu gihe kandi hatagaragayemo mugenzi we Wizkid.
Kuri uyu wa Kabiri, 12 Nyakanga nibwo hashyizwe hanze urutonde rw'abahataniye ibihembo bya The Headies bishimira abanyamuziku bakomoka mu mpande zitandukanye z'Afrika. Urwo rutonde rugaragaza ko umuhanzi Damini Ogulu uzwi nka Burna Boy ari we uhataniye imyanya myinshi aho afite imyanya 10. Ni mu gihe mugenzi we akaba n'umunyabigwi mu by'umuziki, Wizkid nta gihembo na kimwe ahataniye.
Ni ibihembo bigiye kongera gutangwa ku nshuro ya 16. Ababihatanyemo benshi ni abahanzi bo muri Nigeria. Burna Boy ni we wagaragajwe nk'uhataniye ibihembo byinshi aho ahataniye ibigera ku 10.
Abamukurikiye mu guhatanira ibihembo byinshi barimo Asake wamenyekanye cyane mu ndirimbo yiswe Bandana yafatanyije na Fireboy Dml. Afite kandi n'indi yise Amapiano. Ubu afite n'alubumu "Work of Art" ariko iyatumye ahatanira ibihembo byinshi ni iyo yise "Mr Money with Vibe." Ahataniye ibihembo umunani (8).
Omah Lay waje gutaramira Abanyarwanda umwaka ushize na we ari mu bigaragaje cyane mu ihatana ry'ibi bihembo kuko ahataniye ibihembo bitanu (5). Ibi abigezeho nyuma yo gushyira hanze alubumu yise "Boy Alone."
Uyu Omah Lay kandi anganya na Rema. Rema washyize hanze alubumu muri Gashyantare 2022 ayita "Raves&Roses" iyobowe n'indirimbo yise "Calm Down" yasubiranyemo n'Umunyamerikakazi Selena Gomez maze igahigika izindi ku rubuga rwa Billboard, ahataniye ibihembo bitanu (5).
Umunyabigwi muri ibi bihembo Wizkid dore ko ari we wegukanye ibihembo byinshi bigera kuri 20, yaburiwe irengero muri ibi bihembo. Kuva mu mwaka wa 2011, Wizkid ntiyasibaga kuboneka muri ibi bihembo ndetse akitwara neza, ariko ubu ntiyigeze agaragara mu babihataniye. Bigaragara ko Burna Boy akomeje kwigarurira isoko rye.