Mohbad akomeje gutigisa imbuga zicuruza umuziki nyuma yo gutabaruka

Umuraperi wo muri Nigeria Mohbad nubwo yitabye Imana, ariko akomeje gukora amateka ku mbuga zicuruza umuziki. Nyuma yo gukora amateka kuri Spotify, yongeye no kuyakora ku rundi rubuga rukomeye.

Oct 10, 2023 - 16:01
Oct 10, 2023 - 16:10
 0
Mohbad akomeje gutigisa imbuga zicuruza umuziki nyuma yo gutabaruka

Umuhanzi Ilerioluwa Oladimeji Aloba amazina nyakuri y'umuraperi Mohbad wo muri Nigeria uheruka kwitaba Imana, akomeje kubica bigacika ku mbuga zicuruza umuziki hirya no hino ku isi cyane mu gihugu cye.

Uyu musore watabarutse ku wa 12 Nzeri 2023 ariko na nubu urupfu rwe rukaba rukomeje guteza urunturuntu hirya no hino ku isi, indirimbo ze zikomeje kumvwa cyane ku mbuga zicuruza umuziki, ari nako ayobora intonde z'indirimbo zikunzwe kuri izo mbuga.

Kuri ubu, uyu muraperi biratangazwa ko mu Cyumweru cyo guhera tariki ya 29 Nzeri kugera ku wa 05 Ukwakira 2023, ari we wari uyoboye abandi bahanzi mu kumvwa cyane ku rubuga rwa "You Tube Nigeria" aho abantu barenga miliyoni 2.3 aribo bumvishe indirimbo ze.

Umuraperi Mohbad akomeje kubica bigacika ku mbuga zicuruza umuziki

Indirimbo zari kuba zigize album ye (EP) yise "Bressed", kuri ubu nizo zikomeje gutuma izina rye rigarukwaho mu bitangamakuru by'imihanda y'isi. Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi EP zirimo: Ask About Me', 'Beast & Peace' ziri muzikomeje kuza imbere y'izindi.

Ntabwo ari kuri "You Tube Nigeria" uyu muhanzi EP ye iri kumvwa cyane, kuko mu minsi yashize nabwo yarimo gutigisa urubuga rwa Spotify aho yaje ku mwanya wa mbere wa alubumu zarimo kumvwa cyane kuri urwo rubuga. Ntabwo byari kuri Spotify yarimo guca ibintu gusa, kuko yari no kumvwa cyane kuri Apple Music.