Video zarebwe cyane kuri YouTube.

YouTube hashyirwa video mu buryo bw'ubucuruzi, hakaba hari abihariye isoko rya YouTube.

Jan 2, 2022 - 08:24
Jan 2, 2022 - 08:26
 0
Video zarebwe cyane kuri YouTube.

YouTube ni urubuga rushyirwaho videos mu buryo bw'ubucuruzi, icyicaro cya YouTube gikuru kiri i San Bruno, California.

Video ya mbere yarebwe n'abagera kuri miliyoni ni video yamamazaga Nike yaririmo icyamamare Ronaldinho.

Amavideo ahiga ayandi kurebwa cyane, atanu ya mbere agaragaramo indirimbo eshatu ndetse n'imikino y'abana ibiri. Video eshanu za mbere ni;

5.see you again

Iyi ni indirimbo y'umuhanzi wiz khalifa akaba ari na we wayishyiriye kuri YouTube channel ye, iyi ndirimbo yarebwe n'abasaga miliyari 5.37. yashyizwe kuri YouTube ku wa 06 ukuboza 2015.

4. Shape of you

Indirimbo ya ed Sheeran, yayishyize kuri YouTube ku wa 30 mutarama 2017 ubu ikaba imaze kurebwa n'abantu miliyari 5.57.

3. Johnny Johnny yes papa 

ni video ya cartoon igaragaza umwana na papa we baririmba, ikaba yarashyizwe kuri YouTube na Looloo kids. Ubu imaze kurebwa n'abantu miliyari 6.07 kuva yshyirwa kuri YouTube ku wa 08 ukwakira 2016.

2. Despacito

Indirimbo ya Luis Fons yashyizwe kuri YouTube kuri ubu ikaba imaze kurebwa n'abantu miliyari 7.68 guhera ubwo yashyirwaga kuri YouTube ku wa 12 mutarama 2017. Nanubu iyi ndirimbo iracyari kurebwa cyane.

1. Baby shark dance

Cartoon igaragaza utwana turimo tubyina, iyi niyo video imaze kurebwa cyane n'abantu benshi kuri iyi si kuko kuva yashyirwa kuri YouTube ku wa 17 kamena 2016 ishyizweho na Pink Fong Shark kids songs & stories, ubu imaze kurebwa n'abantu miliyari 9.93. ikaba yararengeje umubare w'abatuye iyi si. 

Chekhov Journalist ✅