Yikanzwemo Tupac w'Afrika! Dore ibyo umuraperi Mohbad ahuje na Tupac

Nyuma y'urupfu rw'umuraperi wo muri Nigeria Mohbad, hakomeje gusakara amakuru amwerekeye, agaragaza ko yari akunzwe. Amateka ye afitanye isano n'aya Tupac.

Sep 27, 2023 - 17:57
Sep 27, 2023 - 18:19
 0
Yikanzwemo Tupac w'Afrika! Dore ibyo umuraperi Mohbad ahuje na Tupac

Hirya no hino ku Isi hari abaraperi karundura, abenshi bajyenda bahuza amateka. Nyuma yo gutabaruka k'umuraperi Mohbad wo muri Nigeria, hari ibyasesenguwe bigaragaza ko ajya guhuza ibyamuranze n'umuraperi wo muri Leta Zunze Ubimwe z'Amerika, Tupac watabarutse mu mwaka wa 1996.

Bombi bavutse mu kwezi kwa Kamena: Mohbad yavutse ku wa 8 Kamena mu mwaka wa 1996 avukira i Lagos muri Nigeria. Tupac Shakur yavutse ku wa 16 Kamena mu mwaka wa 1971 i New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Abo baraperi bombi bitabye Imana mu kwezi kwa Nzeri: Tupac yatabarutse ku wa 13 Nzeri mu mwaka wa 1996. Uyu Mohbad yatabarutse ku wa 12 Nzeri mu mwaka wa 2023.

Mohbad yatabarutse nyuma y'amezi atatu yujuje imyaka 27 y'amavuko. Tupac washyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo Dear Mama, yitabye Imana amaze amezi atatu yujuje imyaka 25.

Mu gihugu cya Nigeria hakomeje kuzirikanwa uyu Mohbad wapfuye urupfu rutunguranye, hari abiganjemo urubyiruko bigabije imihanda bakora imyigaragambyo yo kumuzirikana no kumusabira ubutabera.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.