Sheilah Gashumba yasobanuye urugomo umukunzi we Rickman yakorewe na Grenade Official
Mu gihugu cya Uganda hari inkuru yuko umusore wihebewe n'umunyamakurukazi Sheilah Gashumba, Rickman Manrick yakubiswe agirwa intere n'umuhanzi Grenade. Sheilah Gashumba yashyize arondora uko urwo rugomo rwakozwe.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu gihugu cya Uganda haramutse inkuru ihamya ko umukunzi w'umunyamakurukazi akaba n'uvuga rikumvikana Sheilah Gashumba, Rickman Manrick yakubitiwe mu kabari ko mu mujyi wa Kampala n'umuhanzi Grenade Official.
Sheilah Gashumba wababajwe n'urwo rugomo rwakorewe umukunzi we, Rickman Manrick, yaciye ku rukuta rwe rwa Twitter (X) ahishura uko byatangiye kugeza Manrick agejejwe mu bitaro.
Yagize ati;"Nge n'umukunzi wange twari twibereye mu kabari turi kwiganirira ku meza imwe. Grenade Official aba araje, yicara ku meza yacu. Tugerageza kumwirukana aranga."
" Yakomeje kudushotora, afata ikirahure cyo kunyweramo, agikubita umukunzi wange (Richman Manrick) ku munwa, uhita ukomereka, uratabuka. Twahise tumwihutana kwa muganga."
Sheilah yahishuye ko Grenade Official uzwi mu ndirimbo Nsumulula na Mwemuwuze, yahise asohoka yurira moto aracika. Rickman we yihutanwe kwa muganga.
Uyu mukobwa umenyerewe mu mwuga w'itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nka Sheilah Gashumba yavuze ko bitangomba kurangirira aho ahubwo bagiye kwiyambaza polisi.
Grenade Official yavuze ko yenderejwe na Rickman Manrick ndetse yamukomerekeje ukuboko n'ukuguru ngo ararembye.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda birimo Galaxy fm byavuze ko aba basore bombi bapfuye uwo mukobwa Sheilah Gashumba.
Rickman Manrick uri mu rukundo na Sheilah Gashumba yakomerekejwe n'umuhanzi Grenade Official (photo; Internet)
