Harmonize yakangaranyije abakunzi b'umuziki

Umuhanzi Harmonize yatunguranye atangaza ko agiye gushyira hanze alubumu ebyiri icyarimwe ibyatumye imbuga nkoranyambaga zicika ururondogoro.

Oct 10, 2023 - 17:05
Oct 10, 2023 - 17:10
 0
Harmonize yakangaranyije abakunzi b'umuziki

Rajab Abdul Kahali amazina nyakuri y'umuhanzi Harmonize ukomoka muri Tanzania, yatangarije abakunzi be ko agiye gushyirira hanze imizigo ibiri icyarimwe ku munsi umwe, ibintu byakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki w'uyu mugabo bavuga ko bategereje iyo mizigo n'ubwuzu bwinshi.

Ibi uyu muhanzi akaba yabitangaje mu butumwa yacishije ku ruta rwe rwa Instagram. Izi Album zikazaba zije zisanga izindi eshatu yasohoye mu myaka yatambutse, aho nazo zakunzwe cyane, ndetse abakunzi be bakamusaba gukora izindi vuba.

Harmonize akaba adatindiye abakunzi b'umuziki wa Tanzania, dore ko yaherukaga gusohora alubumu mu mwaka washize yari yise " Made For Us" , ari na ko kandi mu 2021 yari yashyize hanze undi muzigo yari yarise "High school".

Harmonize agiye gushyira hanze album ebyiri icyarimwe

Mu gutangaza ibyo gushyira hanze izi alubumu ebyiri umunsi umwe, akaba yasobanuye ko imwe izaba igenewe abafane be bo muri Tanzania, ndetse ngo iyindi izaba ari iya bakunzi be b'imihanda y'isi yose. Icyakora, uyu muhanzi akaba ntayandi makuru arambuye yatangaje kuri izi alubumu ze.

Muri uyu mwaka wa 2023, Harmonize akaba yiyongereye ku bandi bahanzi bo muri Tanzania bashyize hanze album nyuma y'umuzingo witwa "Heir To The Throne" wa Tammy Flavour, "Most People Want This" wa Navy Kenzo, ndetse n'umuhanzi Marioo nawe washyize hanze alubumu yise "The Kind You Know Deluxe" 

Harmonize ntagutinzamo asohoye izindi Album