Moses wa Moshions yahishuye ikintu akorera mu Rwanda utatinyuka

Umuhangamideli Moses Turahirwa yavuze icyo akorera ku mihanda ya Kigali, uwari we wese atatinyuka, yavuze ko icyibimutera ari uburwayi budakira afite. Yasabiye imbabazi urubyiruko rufungiye gukoresha urumogi.

Apr 16, 2023 - 08:09
Apr 16, 2023 - 08:14
 0
Moses wa Moshions yahishuye  ikintu akorera mu Rwanda utatinyuka

Umwe mu bakomeye mu rw' Imisozi Igihumbi mu bijyanye n'ihangamideli, Moïse Turahirwa uzwi cyane nka Moses wa Moshions, yahishuye ko yemerewe kunywera urumugo ku mihanda ya Kigali nta nkomyi. Yaboneyeho umwanya wo gusabira imbabazi abafunze bazira ikoreshwa ry' urumogi. Ni imbabazi yasabye Nyakubahwa Perezida Kagame.

Uyu musore wabitangarije ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Instagram mu gihugu cya Kenya, aho yanyarukiye mu bikorwa bye. Yavuze ko yemerewe kunywera urumogi ku butaka bw' u Rwanda.

Yagize ati;" U Rwanda ni cyo gihugu ku Isi no muri Afrika kinyemerera kunywera umuti w' itabi ry' urumogi ku mihanda no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi."

Yongeyeho kandi ko amaze imyaka iri hejuru y' ibiri arihanywera. Ati;" Maze imyaka igera kuri 3 ndihanywera mu buryo bwemewe kubera ikibazo cy' uburwayi budakira."

Ntiyasoreje aho kuko yakomeje asabira imbabazi abafunze bazira ikoreshwa ryarwo.

Yakomeje agira ati;" Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, mbere yuko ntaha ( ataha ava mu gihugu cya Kenya aza mu Rwanda) nsabiye ikigongwe (imbabazi) urubyiruko rufungiye mu nzu z'imbohe mu Rwanda ruzira itabi ry' urumogi."

Yasoje ashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Moses Turahirwa ni umuhangamideli ukomeye cyane mu Rwanda kubera ko inzu ye y' imideli izwi nka Moshions yambika abakomeye mu Rwanda n' imahanga. Yatangiye uyu mwaka wa 2023, atigisa imbuga nkoranyambaga kubera amashusho yasakajwe na konti ze z' imbuga nkoranyambaga, zigaragaza umuntu umeze nka we asambana n' abagabo bagenzi be, ibi bizwi nk' ubutinganyi. 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.