Perezida Samia yahuje Diamond na Harmonize

Abahanzi bakomeye mu karere k' Afrika y' Iburasirazuba, Diamond na Harmonize bongeye guhurizwa hamwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Tanzania, Dr Samia.

Apr 16, 2023 - 09:16
Apr 16, 2023 - 09:35
 0
Perezida Samia yahuje Diamond na Harmonize

Leta Zunze Ubumwe za Tanzania, ni kimwe mu bihugu byo muri Afrika bifite abahanzi karundura. Bamwe muri abo bahanzi barimo Diamond Platinumz na Harmonize. Kuva Harmonize yatandukana n' Inzu ifasha abahanzi ya Diamond izwi nka Wasafi Classic Baby ( WCB) mu mwaka wa 2019, ntibongeye gucana uwaka kuko biba bigoye kubabona bari hamwe. Perezida wa Tanzania, Madam Samia Suluhu yongeye kubahuza mu musangiro wa nyuma y' umusibo wa Ramadhan.

Umuryango mugari w' Abayisilamu uri mu gihe cy' ukwezi kwa Ramadhan. Perezida wa Tanzania Dr Samia Suluhu Hassan na we yubahiriza uko kwezi. Ni ukwezi kubasaba gusiba, baba bari mu gisibo. Hari ibikorwa bidakorwa kuva mugitondo kugeza nimugoroba birimo no gufata amafunguro ku bantu bazima; badafite uburwayi, bakomeye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mata, Perezida Samia yateguye umusangiro mukuru ku rwego rw' igihugu mu ngoro ( Iftar Ikulu) aho yatumiye abayobozi bakuru mu gihugu, abacuruzi, abandi bafitiye akamaro umuryango mugari n' ibyamamare. Abahuriza mu cyumba kimwe maze barizihirwa.

Yatunguye abantu benshi ubwo yatumiraga ibyamamare, atumira Abdul Rajab Kahali uzwi nka Harmonize cyangwa se Konde Boy, atumira kandi na Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platinumz cyangwa se Simba.

Diamond yari yicaye inyuma ya Harmonize ( photo; Instagram)

Nkuko bigaragara mu mashusho yashyizwe hanze n' itangazamakuru, agaragaza Harmonize yicaye mu gace kamwe na Diamond Platinumz, ni ibintu byazamuye amarangamutima y' abakunzi babo.

Abatari bake bashimiye Dr Samia Suluhu wabatumiye bose ngo biragaragaza kandi ko ashaka iterambere ry'umuziki wa Tanzania, bunga ubumwe hagati yabo.

Umusangiro (gufutura) ku Bayisilamu ni igikorwa gikorwa cyane nyuma ya buri musibo w' umunsi w' Ukwezi kwa Ramadhan, ukorwa mu masaha ya nimugoroba Izuba ryarenze.

Dr Samia yatumiye abantu b' ingeri zose ( photo; Instagram)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.