Zari yavuze impamvu hasohotse Amafoto ye yambaye ubusa

Kubera Amafoto ya Zari yashyizwe hanze n'umuntu utari ubifitiye uburenganzira, ashobora kujyanwa mu nkiko.

Oct 22, 2022 - 17:40
Oct 22, 2022 - 17:40
 0
Zari yavuze impamvu hasohotse Amafoto ye yambaye ubusa

Uwahoze akundana n'umuhanzi ukomeye muri Tanzania bakaza gutandukana, Zari Boss lady yatangaje ko agiye kwitabaza inkiko ni nyuma y'uko hasohotse Amafoto ye yambaye imyenda ishotorana arimo aryoherwa n'ubuzima hamwe n'umukunzi we arusha imyaka 10.

Uyu mugore Zari ubusanzwe ufotorwa n'abanyaRwanda gusa bafite company ikomeye ifotora muri Uganda, yari yambaye imyenda yitwa Bakini ndetse ari muri pisine.

Uyu mugore w'abana bane byahise bitangira kuvugwa ko we ashaka gukomeza guhora mu mutwe y'abantu atwika imbuga nkoranyambaga kugira ngo akomeze yamamare ndetse akundwe n'abantu benshi dore ko nyuma yo gutandukana na Diamond Plutnumz nta bantu benshi bakimukurikirana cyane.

Mu butumwa burebure Zari yashyize hanze, yavuze ko uwamufotoye ndetse agashyira Amafoto ye hanze ari usanzwe afite ikinyamakuru cye kimuha inyungu ariko akaba yarakoresheje Amafoto ya Zari kuri ubu wituriye muri south Africa ndetse akayashyira hanze atamusabye uburenganzira.

Zari Kandi yavuze ko ubunyamwuga bw'umufotozi ndetse n'undi muntu uwo ariwe wese ari gukorera service nziza umukiriya akamuha ibyo amushakaho bitari guhita bihutira gupostinga Amafoto y'undi muntu.

Nyuma yo gutandukana na Diamond Plutnumz, Zari yahise ajya mu rukundo n'umusore arusha imyaka 10 ndetse Zari w'imyaka 40 akaba agaragara nk'umukobwa w'imyaka 20 dore ko uruhu rwe rutemba itoto

Chekhov Journalist ✅