Kagere Meddie ayoboye abakinnyi mu gukurikirwa kuri Instagram Kagere Medie ni we urusha abandi bakinnyi bo mu Rwanda gukurikirwa kuri instagram

Kagere Meddie ni we urusha abandi bakinnyi bo mu Rwanda gukurikirwa kuri instagram aho abamukirira basaga ibihumbi 511.

Jun 4, 2021 - 06:15
Jun 4, 2021 - 06:17
 0
Kagere Meddie ayoboye abakinnyi mu gukurikirwa kuri Instagram Kagere Medie ni we urusha abandi bakinnyi bo mu Rwanda gukurikirwa kuri instagram

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse na Simba SC yo muri Tanzania, Kagere Meddie, ayoboye abakinnyi b'abanyarwanda bakurikirwa na benshi ku rubuga rwa Instagram ruri mu zikoreshwa cyane n'ibyamamare ku Isi.

Mu bakinnyi batanu b'Abanyarwanda bakurikirwa cyane kuri Instagram kurusha abandi, Kimenyi Yves ukurikirwa n’ibihumbi 66 niwe uza hafi mu bakina muri shampiyona y'u Rwanda.

Kagere Meddie ukinira Simba SC yo muri Tanzania niwe uri ku mwanya wa Mbere, aho akurikirwa n'ibihumbi 511k, mu gihe kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima unakinira Yanga Africans yo muri Tanzania amukurikira n'ibihumbi 315k, Yannick Mukunzi ukina muri Sandvikens IF yo muri Sweden ari ku mwanya wa gatatu aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 123k, Kimenyi Yves ukinira Kiyovu Sports aza ku mwanya wa kane aho akurikirwa n’ibihumbi 66k akanaba ari nawe ubu ukurikirwa cyayne mu bakina imbere mu gihugu , naho ku mwanya wa gatanu haza myugariro Usengimana Faustin ukinira ikipe ya Polisi Fc n’ikipe y’igihugu Amavubi akaba akurikirwa n’ibihumbi 51k .

 

 

Abandi wamenya bari mubakurikirwa cyane harimo Sugira Ernest ukukirwa nabagera kubihumbi 47k ndetse na Rwatubyaye Abdul ukurikirwa nabagera kubihumbi 47k

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175