Perezida Suluhu yiyemeje kwihutisha imishinga u Rwanda na Tanzania bihuriyeho

Perezida wa Tanzania,Madamu Samia Suluhu yakiriye ubutumwa yohererejwe na mugenzi we Perezida Kagame yizeza ko imishinga ibihugu byombi bihuriyeho agiye kuyihutisha.

Jun 4, 2021 - 06:00
Jun 4, 2021 - 06:01
 0
Perezida Suluhu yiyemeje kwihutisha imishinga u Rwanda na Tanzania bihuriyeho

Mu ruzinduko yagiriye muri Tanzania, kuri uyu wa Kane tariki 3 Kamena 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yashyikirije Perezida wa Tanzania, ubutumwa yagenewe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.

Ni ubutumwa bwo kwihanganisha Abanye-Tanzania mu gihe bakiri mu kababaro ko kubura uwari Perezida wabo, Dr John Pombe Magufuli ndetse no kwibutsa Perezida Samia Suluhu Hassan ubuvandimwe n’ubucuti ibihugu byombi bifitanye.

Dr Biruta yagize ati “Naje hano nk’intumwa yihariye ya Perezida Kagame nzanye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, nabumuhaye ariko twanagize amahirwe yo kuganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi ndetse na bimwe mu bibazo byugarije Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba.”

Yakomeje agira ati “Ibihugu byombi bifitanye imishinga mu nzego zitandukanye nk’urw’Ingufu aho dufite umushinga w’amashanyarazi wa Rusumo, turi gukorana ku nzira ya Gari ya Moshi kandi muzi ko u Rwanda ruri gukoresha icyambu cya Dar es Salaam mu kujyana ibicuruzwa mu mahanga cyangwa kubizana mu Rwanda.”

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko ibihugu byombi bifitanye imishinga y’ubufatanye mu nzego zitandukanye ariko hashobora no gutekerezwa uko iyi mishinga yakwagurwa ikaba myinshi ndetse n’iyatangiye ikihutishwa.

Nyuma yo kwakira ubutumwa bwa mugenzi we, Perezida Suluhu yavuze ko yabwakiranye yombi ndetse amushimira uburyo akomeje kwifuza no kugaragaza ubushake bw’uko ibihugu byombi byabana neza mu bufatanye n’ubuhahirane.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania, Gerson Msigwa, rivuga ko Perezida Suluhu yijeje ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gukorana neza n’u Rwanda haba mu mishinga isanzwe yaratangiye ndetse n’indi impande zombi zishobora kuganiraho.

Rikomeza rigira riti “Perezida Suluhu yashimiye Perezida Kagame wamwoherereje ubutumwa bwo kumwihanganisha ariko anamwizeza ko Tanzania yiteguye gukomeza gushyira imbaraga mu mubano wayo n’u Rwanda.”

Mu by’ingenzi, Perezida Suluhu yijeje ko bigiye kongerwamo imbaraga ni imishinga ibihugu byombi bihuriyeho ndetse amwizeza ko hagiye gushyirwaho itsinda rihuriweho n’ibihugu byombi mu kwiga uko iyo mishinga yakwihutishwa ahari imbogamizi iryo tsinda rikahagaragaza.

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw