Harimo uwatwaye Ballon d’Or! Abakinnyi 10 b’Abanyafurika bamamaye ku Isi barumbiye ibihugu byabo

Ni abakinnyi bubashywe ku ruhando mpuzamahanga, yewe banivuga ibigwi kubera ibikorwa by’agatangaza bakoze mu makipe akomeye y’i Burayi bakiniye, gusa igitangaje ni uko nta gikombe na kimwe bigeze bahesha ibihugu byabo ngo bashimangire ubuhangange bwabo, ndetse banasigire abaturage urwibutso rw’iteka.

Mar 27, 2021 - 09:10
Mar 27, 2021 - 10:21
 0
Harimo uwatwaye Ballon d’Or! Abakinnyi 10 b’Abanyafurika bamamaye ku Isi barumbiye ibihugu byabo

Mu biganiro aba bakinnyi bagiye batanga mu bihe bitandukanye, bagaragaza ko bishimiye ibyo bagezeho mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru ariko bagaterwa ipfunwe n’uko nta gikombe bigeze batwara mu bihugu byabo kandi i mahanga batarasibaga gutsindira ibirimo UEFA Champions League, Europa League n’ibindi.

Benshi mu basesenguzi b’umupira w’amaguru harimo n’abo mu bihugu bakomokamo, bashinja aba bakinnyi kwikunda bakitangira amakipe abaha amafaranga kurusha uko bakwitangira ibihugu byabo bakinira.

Gusa hari n’abandi bemeza ko amakipe bakiniye yari afite ubushobozi haba ku bakinnyi ndetse no kubategura bitandukanye n’ibihugu byabo, kuko washoboraga gusanga arimo ari umwe cyangwa babiri basabwa guheka ikipe y’igihugu bakayiha umusaruro mwiza, ibintu bitoroshye.

Biratangaje kumva amazina y’abakinnyi bakomeye barimo Drogba, Diouf, Essien na Weah, basoje umwuga wabo nta gikombe na kimwe basigiye ibihugu byabo kandi ari bo babaga bayoboye amakipe y’i Burayi bakinira.

Thefacts.rw yagukoreye urutonde rw’Abakinnyi 10 bamamaye ndetse bagakora amateka muri ruhago ku Isi ariko batigeze bahesha ibihugu byabo igikombe cya Afurika.

10. Kalusha Bwalya (Zambia)

Uyu munya-Zambia uri mu bahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y’igihugu, arira amarira menshi, akora ibishoboka byose ndetse akoresha imbaraga yari afite hamwe na bagenzi be bahiga igikombe cya Afurika ariko barakibura.

Bwalya wakinishaga ukuguru kw’ibumoso, yafashije Chipolopolo Stars ya Zambia kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika mu 1994 mu irushanwa ryari ryabereye muri Tunisia, ariko igikombe barakibura.

Uyu mugabo wamenyekanye muri PSV Eindhoven yo mu Buholandi yasezeye kuri ruhago nta gikombe na kimwe cya Afurika ahesheje ikipe y’igihugu kandi afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho kuri uyu mugabane.

9. Freddie Kanoute (Mali)

Kanoute wakiniye amakipe akomeye i Burayi arimo Westham United na Tottenham zo mu Bwongereza, ndetse akazitsindamo umubare munini w’ibitego, ibyo yatsindaga muri aya makipe ntiyigeze abikorera igihugu cye dore ko yarinze asezera nta gikombe na kimwe cya Afurika asigiye abanya-Mali.

Iki gihugu kandi nticyahiriwe n’abakinnyi bakomeye cyagize mu myaka ishize barimo Seydou Keita na Mousa Sissoko, batigeze bagira amateka yo gutwara igikombe basiga mu gihugu cyabibarutse.

8. Moustafa Hadji (Maroc)

Uyu Munya-Maroc wahembwe nk’umuklinnyi mwiza muri Afurika mu 1998, yari afite byose bisabwa kuri rutahizamu, haba gucenga, kwihuta ndetse no gutsinda ibitego, gusa igitangaje ni uko we na bagenzi be bari bafite ikipe nziza batigeze batwarana igikombe cya Afurika na kimwe.

Hadji wabaye rutahizamu ukomeye wa Aston Villa yo mu Bwongereza, nta na kimwe yasigiye ikipe y’igihugu ya Maroc izwi nka Atlas Lions azibukirwaho.

7. Osei Kuffour (Ghana)

Kuffour wakiniye Bayern Munich yo mu Budage igihe kirekire, akanayifasha kwegukana UEFA Champions League mu 2000/01, niwe mukinnyi ukina mu bwugarizi wenyine wagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi b’ikinyejana.

Gusa uyu mukinnyi Isi yabonaga nk’igikomerezwa nta kintu na kimwe abanya-Ghana bazamwibukiraho kuko nta gikombe na kimwe cya Afurika yigeze abasigira mbere yo gusezera burundu kuri ruhago.

6. El-Hadji Diouf (Senegal)

Diouf wakiniye amakipe akomeye i Burayi arimo Liverpool, ashinjwa n’abanya-Senegal kuba nta gikombe na kimwe yabasigiye kandi ari umwe mu bakinnyi beza iki gihugu cyagize mu mateka.

Uyu wabaye rutahizamu mwiza mu makipe menshi yo mu Bwongereza, yabize ibyuya byinshi, agerageza gukora ibishoboka byose ngo asige amateka mu gihugu cyamubyaye, ariko atsindirwa ku mukino wa nyuma muri CAN 2002, inzozi yari afite zo kwegukana iki gikombe asezera kuri ruhago atazigezeho.

5. Emmanuel Adebayor (Togo)

Adebayor wakoze amateka akomeye mu makipe akomeye arimo Real Madrid, Arsenal na Tottenham, ahorana igishyika ku mutima cyo kuba nta gikombe na kimwe cya Afurika yahaye igihugu cye kandi ari we mukinnyi ukomeye iki gihugu cyagize mu mateka.

Nubwo Adebayor yafashije ikipe y’igihugu ya Togo kwitabira igikombe cya Afurika mu 2006, ntabwo abanya-Togo banyuzwe n’imyaka uyu mukinnyi yakinnye ari inyenyeri ya Afurika ariko nta gikombe na kimwe yabahaye.

4. Kanu Nwankwo (Nigeria)

Kanu wakoze amateka akomeye i Burayi, byumwihariko muri Arsenal yakiniye imyaka itanu, yabuze amahirwe yo kuba mu ikipe y’igihugu ya Nigeria yegukanye CAN mu 1994 kubera yari umwana.

Nubwo yabaye umukinnyi ukomeye Afurika nzima yagize, nta gikombe na kimwe cya Afurika yigeze atwarana n’ikipe y’igihugu mu myaka yamaze akina umupira w’amaguru.

3. Abedi 'Pele' Ayew (Ghana)

Uyu mugabo wakiniye Marseille yo mu Bufaransa, waje kwitirirwa umunyabigwi wo muri Brazil ‘Pele’ yasoje umwuga we nta gikombe na kimwe cya Afurika ahesheje igihugu cye nyuma yo kubona amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma mu 1992, ariko ikahagera uyu mukinnyi yahawe ikarita itukura muri ½.

Pele yarebeye umukino wa nyuma mu bafana, ndetse ikipe ye itsindirwa kuri penaliti ku mukino wa nyuma ibura igikombe. Nta yandi mahirwe uyu mukinnyi wari igikomerezwa i Burayi yigeze agira yo kugera ku mukino wa nyuma, ageza ubwo asoje umwuga we nta rwibutso asigiye abanya-Ghana.

2. Didier Drogba (Ivory Coast)

Abafana ba Chelsea nibo bahamya bo guobanura ubuhangange ndetse n’ubukaka bwa rutahizamu Didier Drogba, wabahesheje igikombe cya UEFA Champions League mu 2012, ndetse agafasha amakipe atandukanye y’i Burayi arimo na Olympic de Marseille.

Gusa ibi byose uyu mukinnyi yakoze mu myaka 20 yakinnye umupira w’amaguru, ntiyigeze atwara na rimwe igikombe cya Afurika bituma hari abanya-Cote d’Ivoire bamutunga agatoki bamushinja byinshi birimo no kuba ataritangiye bikwiye ikipe y’igihugu nubwo yayibereye kapiteni igihe kirekire.

1. George Weah (Liberia)

Uyu niwe mukinnyi wenyine muri Afurika ufite agahigo ko kwegukana umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi wahize abandi mu mwaka uzwi nka (Ballon d’Or), yabaye umukinnyi wa mbere ku Isi mu mwaka wa 1995 ubwo yahigaga bagenzi be ndetse agahembwa umupira wa zahabu.

Gusa nta kintu kigaragara yakoreye igihugu cye cy’amavuko cya Liberia muri ruhago, kuko atigeze na rimwe afasha igihugu cye kuva mu matsinda mu nshuro ebyiri bitabiriye igikombe cya Afurika.

Uyu mugabo usigaye ari Perezida wa Liberia, yegukanye ibihembo byinshi bitandukanye mu makipe yakiniye, ariko nta gikombe na kimwe yigeze ahesha ikipe y’igihugu cye ndetse nta na rimwe yigeze ayihesha itike y’igikombe cy’Isi.

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw