Sobanukirwa na ONErpm, sosiyete yayobotswe n'abahanzi b'i Kigali

Uko abahanzi nyarwanda bamenya ibigo bicuruza umuziki, ni ko bagenda babiyoboka. Sosiyete ikwirakwiza umuziki izwi nka ONErpm ni imwe muri sosiyete zayobotswe na bo. Thefacts.rw igiye kubasobanurira iby’iyo kompanyi.

May 25, 2024 - 18:49
May 25, 2024 - 19:53
 0
Sobanukirwa na ONErpm, sosiyete yayobotswe n'abahanzi b'i Kigali

ONErpm (ONE Revolution People’s Music) ni sosiyete yashinzwe mu mwaka wa 2010, ishingwa na Emmanuel Zunz. Ikorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko ifite n’ibiro mu mijyi irimo Brooklyn, Nashville na São Paulo muri Brazil. Ifasha abahanzi mu gukwirakwiza umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Ikorana n’ibigo karundura mu gucuruza umuziki birimo iTunes, Spotify, Amazon MP3, Google Music, Deezer, eMusic, na YouTube.

Hashingiwe ku makuru thefacts.rw yakuye ku rubuga rwabo; batunganya, bagasakaza umuziki ndetse bakanamamaza ku gihangano cy’umuhanzi, nko ku mashusho y’indirimbo ye, ubundi bagafata 15% umuhanzi bakamugenera 85% y’ibyo basaruye mu bihangano bye. Bagaragaza ko bakorana n’abahanzi ibihumbi cumi na bitanu (15,000) bakagira abakunzi biyandikishije bagera ku bihumbi 60.

Hari abahanzi nyarwanda bagaragaza mu mashusho y’indirimbo zabo ko bakorana n’iyi sosiyete yihebeye gucuruza umuziki ‘ONErpm’ barimo The Ben. Ikirango cy’iyo sosiyete cyigaragara mu ndirimbo nshya y’uyu muhanzi ‘Ni Forever,’ cyigaragara mu ntangiriro z’amashusho y’ayo. Ni ikimenyetso simusiga cyigaragaza ko The Ben akorana na bo.

Forbes yanditse ko PLVTINUM ari umwe mu bahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bavuga imyato Onerpm. Ahamya ko yamuhinduriye ubuzima bwe bw'umuziki.

Yagize ati:"Nirinze kujya mu nzu karundura zari kundeberera inyungu. Nakoranye na ONErpm, none ubu ndikuronka byinshi mu muziki, kandi nkomeje kuba umuhanzi munini."

Umuyobozi mukuru w’iyi sosiyete ya ONErpm Emmanuel Zunz aherutse kubwira ‘Billboard News’ ko yakuze akunda umuziki, mu mwaka wa 2010, ahanga urubuga ‘ONErpm’ rufasha abahanzi gusakaza ndetse no gucuruza umuziki wabo. Ubu bamaze kugwiza ibiro 43 (43 offices) hirya no hino ku Isi.

Akomeza avuga ko bashaka gukomeza gukorana n’inzu zicuruza ibijyanye n’umuziki ndetse n’abahanzi bashaka guteza imbere umuziki wabo ngo ugere ku rundi rwego.

Ni muri urwo rwego abahanzi hirya no hino ku Isi bahawe ikaze muri iyo sosiyete (urubuga) aho bageramo babanje kwiyandikisha.

Imibare yabo igaragaza ko bakina indirimbo z’amashusho(music videos) miliyali 8 ku kwezi, bakagira ababakurikira (subscribers) ibihumbi 500. Hakinwa kandi indirimbo mu buryo bw’amajwi zigera kuri miliyali 2 ku kwezi.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.