Diamond yashyize hanze imihigo ye
Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram ahishurira abarukoresha ko azakorana indirimbo n'Abanyamerika muri uyu mwaka.
Uyu muhanzi Diamond Platinumz umaze kubaka izina mu muziki w'Afrika no hirya no hino ku Isi yahishuye ko agiye gushyira hanze indirimbo karundura yakoranye n'abahanzi bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Yavuze kandi ko injyana ya Bongo Fleva izasoza uyu mwaka iri ku rwego rwiza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, 18 Nyakanga nibwo Diamond Platnumz yararikiye abakunzi b'umuziki ko muri uyu mwaka azashyira hanze indirimbo zigera kuri ebyiri kandi zombi yakoranye n'abahanzi bakorera umuziki wabo ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Yagize ati;"Mu kwezi kwa Kanama (Munani) mpafite indirimbo ebyiri karundura nakoranye n'Abanyamerika kubera mwe. Munyizere, tumeze neza. Imana ni nziza n'injyana ya Bongo Fleza izarangiza uyu mwaka yicaye ku ntebe y'icyubahiro."
Yashimangiye ko izo ndirimbo zizatuma injyana ya Bongo Fleva izarangiza uyu mwaka iri ku mwanya mwiza.
Nkuko bigaragara kuri ubwo butumwa, ntiyigeze ahishura abahanzi azakorana na bo izo ndirimbo.
Ibyo abitangaje nyuma yo gutaramira mu gihugu cya Uganda mu mpera z'icyumweru gishize. Undi muhanzi ukomoka mu gihugu akomokamo, Harmonize na we yahishuye ko hari indirimbo azashyira hanze mu minsi iri imbere kandi yakoranye n'Abanyamerika.
