Umuraperi Armanie w’umunyarwanda ukorera muzika ye muri Canada yasohoye indirimbo ‘’Umva Drill’’-video

Umuraperi w’umunyarwanda Armanie uri mu bakunzwe cyane muri Canada yasohoye amashusho y'indirimbo ''Umva Drll'' wasanga ku mbuga zigezweho zicuruza umuziki

May 11, 2021 - 08:31
May 11, 2021 - 09:14
 0
Umuraperi Armanie  w’umunyarwanda ukorera muzika ye muri Canada yasohoye indirimbo ‘’Umva Drill’’-video
Umuraperi Armanie  w’umunyarwanda ukorera muzika ye muri Canada yasohoye indirimbo ‘’Umva Drill’’-video
Umuraperi Armanie  w’umunyarwanda ukorera muzika ye muri Canada yasohoye indirimbo ‘’Umva Drill’’-video
Umuraperi Armanie  w’umunyarwanda ukorera muzika ye muri Canada yasohoye indirimbo ‘’Umva Drill’’-video
Umuraperi Armanie  w’umunyarwanda ukorera muzika ye muri Canada yasohoye indirimbo ‘’Umva Drill’’-video

Armanie ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane b’abanyarwanda bakorera umuziki wabo  muri Canada.  KuKu itariki 10 Gicurasi 2021, Armanie yasohoye indirimbo nshya yaritegerejwe n’abafana be. Ni indirimbo yise ‘Umva Drill’iri mu njyana y’agace ka hip hop kagezweho muri iyi minsi kitwa ‘’Drill’’.

Armanie akorera muzika ye muri Canada

Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo iri mu bwoko bwa Drill mu buryo bwo gususurutsa abantu dore ko ari indirmbo y’ibirori izafasha abantu kuruka nkuko yabitangarije thefacts.rw. Ati:’’Umva Drill ni indirimbo y’urubyiruko, nayikoze ngendeye ku buzima tubamo bwa buri munsi. Nashakaga guha abantu indirimbo ya summer[Impeshyi]  kandi iri mu njyana igezweho doreko ari n’indirimbo nshaka ko abantu bazabyina kuko ibyinitse cyane”.

Uyu muhanzi Armanie ukorera umuziki we muri Canada, yatangiye urugendo rwa muzika mu 2016 akora indirimbo zo mu muryango w’injyana ya Hip Hop yo mu buryo bukakaye abensh ibazi nka ‘’Hardcore’’ yibanda akenshi ku buzima bugoye abantu babamo bwa buri munsi. Ni muri urwo rwego yakoze indirimbo nka ‘’KUKI, BYARIKERA’’ n’izindi zagiye zikundwa.

Uyu muraperi avugako kuri iyi nshuro yahisemo guhindura gato akanakora ku njyana igezweho ya Drill kandi irigucuruza.

Avugako yifuza kugeza umuziki we kure hashoboka kuburyo azakomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda i mahanga.

‘Umva Drill’ubu wayisanga ku mbuga zicuruza umuziki nka Deezer, Spotify, Audiomack na iTunes.

 Reba hano ''Umva Drill''