Miss Rwanda 2012 Kayibanda Umutesi Aurore yatandukanye burundu na Egide Mbabazi bari kuzabana akaramata

Kayibanda Umutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yemeje ko umubano we na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata wakendereye nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakundana.

Feb 22, 2021 - 08:54
Feb 22, 2021 - 10:34
 0
Miss Rwanda 2012 Kayibanda Umutesi Aurore yatandukanye burundu na Egide Mbabazi bari kuzabana akaramata

Kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy kuri Instagram, Mutesi Aurore Kayibanda yabajijwe niba ibimaze iminsi bivugwa ko yatandukanye na Egide ari byo, avuga ko ari byo.

Yavuze ko nta bintu byinshi yabitangazaho uretse kuba barananiwe guhuza umwe agahitamo inzira ye n’undi iye.

Uyu mukobwa wari umaze iminsi yirinda kuvuga kuri uru rukundo rwe na Mbabazi byavugwaga ko rwakendereye kera bakabigira ibanga yeruye yemeza ko batandukanye buri wese aca ukwe.

Miss Aurore yagize ati “Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo. Ndumva ari icyo cyonyine nabivugaho.”

Miss Kayibanda yatandukanye n'uwo bari kuzabana akaramata

Yavuze ko yitegura kwandika igitabo kivuga birambuye ku rukundo rwe, ari nabwo abantu benshi bazamenyera ukuri. Ati “Reka nzandike igitabo nshyiremo ‘details’ zose. Nigisohoka nzababwira.” Umunyamakuru ati ’ufite gahunda yo kwandika igitabo kuri ibyo’, undi ati “Yego.”

Hari amakuru avuga ko urukundo rw’aba bombi rwajemo rushorera kubera ko uyu Mbabazi yasohokanye n’undi mukobwa muri Jamaica,Aurore akabimenya bikamurakaza cyane.

Si ubwa mbere umubano wa Aurore n’umugabo we Egide wari ujemo agatotsi kuko no muri 2018, nyuma gato y’ubukwe bwabo nabwo baje gushwana aho buri umwe n’ubundi yari yaretse gukurikira undi kuri Instagram gusa baza kongera gusubirana.

Mutesi Kayibanda Aurore na Mbabazi Egide bahuye bwa mbere muri 2006 bahuriye mu kirori cy’isabukuru,baravugana kugeza ubwo bose bagiye USA batangira gukundana.Bari bamaze imyaka 15 bamenyanye.

Uyu mukobwa avuga ko kimwe mu byatumye amarangamutima ye yose ayerekeza kuri Egide ari uko ari umusore usetsa kandi ko atabikoze rimwe cyangwa kabiri igihe yamuteretaga ahubwo ko ari ibintu akora buri gihe.

Tariki 29 Nyakanga 2018, ni bwo Miss Mutesi Aurore yahanye isezerano ryo kuzabana nk’indahemuka imbere y’amategeko n’umukunzi we Mbabazi Egide. Ni mu muhango wabereye ku nkombe z’inyanja muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

Hari hashize amezi atanu, uyu musore amwambitse impeta ishimangira urukundo rwabo. Ni mu muhango wabereye muri Pariki ya Gradn Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Reba hano ikiganiro umunyamakuru Ally Soudy yagiranye na Miss Aurore 

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175