Ikirangirire muri muzika yibaga ibiryo cyangwa akaburara

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Tems yirwanyeho ava ku kwiba ibiryo none ubu afite miriyaridi

Sep 24, 2022 - 21:48
Sep 25, 2022 - 09:49
 0
Ikirangirire muri muzika yibaga ibiryo cyangwa akaburara

Ni urugero rw'umwari w'umunyafurika  wirwanyeho mugisobanuro cy'ijambo kwirwanaho, akava mu gusabiriza ibyo kurya akaba afite miliyoni z'amadorari.

Umuhanzikazi uturuka mu byaro bya Lagos muri Nigeria Temilade Openiyi wamenyekanye nka Tems yatangaje inzira y'umusaraba yaciyemo kugira ngo agere aho ageze.

Tems wamenyekanye kundirimbo nka; try me, crazy things, damages nizindi zinyuranye zakunzwe imihanda yose, akaba yaranatwaye ibihembo binyuranye birenga  12.

Muri uyu mwaka wa 2022 akaba yarakusanyije ibihembo byinshi binyuranye  bimwe muri ibyo  harimo nka;  award for best international act, award for best collaboration , headies for best collaboration , the headies award for best female artist n'ibindi utarondora

Tems yavutse ku wa  11 kamena 1995 avukira Lagos muri Nigeria, aho  yabayeho mu buzima butigeze bumworohera na gato nk'uko yabitangarije ikinyamakuru GQ.

Uyu mustar yatangaje ko mbere yo kugira ngo abe ikirangirire yabanje kubura amafaranga mu buryo bwose bikongeraho n'imibereho yo murugo itari yoroshye, gusa kugira ngo abivemo kwihesha agaciro niyo nkingi yabimufashije.

Tems yagize ati "Ntabwo nashoboraga kwita ku muntu uwo ari we wese.  Nta gihe ntigeze mvunika,gusa naravunitse kandi nta byiringiro narimfite. Nakundaga kwiba ibiryo. Najyaga mu rugo rwa masenge  kugira ngo ampe ibiryo byo kujyana mu rugo. ," 

Yakomeje avuga ko icyamufashije ari ukudaheranwa n'akababaro ati"sinatekerezaga ko ndi mwiza,sinigeze ntekereza ko ijwi ryanjye ari ikintu cyose. ,"

"Natekereje gusa ko hariho abantu benshi bashobora kuririmba, ntabwo ndi umunyamideli, simbyina, ariko amahirwe yose mfite, nzayakoresha. Nubwo naririmbira munsi y'ikiraro ahantu runaka, Nzaba umuririmbyi mwiza uri munsi yikiraro. ”

Temilade Openiyi, uzwi cyane nka Tems, ni umuririmbyi wo muri Nigeria, umwanditsi w'indirimbo, ndetse na producer.

Mu bahanzi bo muri Afurika yose ni umwe mu bahanzi bahuye n'imbogamizi zitagira ingano byongeyeho nk'umwana w'umukobwa ari ko abyivanamo amahoro.

Kwihesha agaciro avuga ko ari byo byamufashije kuba inyenyeri imurika mu isi yose none ubu akaba ari umustar.