Amatora ararimbanyije mu duce Uburusiya bwigaruriye muri Ukraine,abaturage baratora biyomora kuri Ukraine cyangwa bajya kuburusiya

Mu gace ka Donbas aho Uburusiya bwafashe uduce tugari abaturage bari muri kamarampaka bemeza niba baguma kuri Ukraine cyangwa biyomeka kuburusiya

Sep 25, 2022 - 01:56
Sep 25, 2022 - 09:48
 1
Amatora  ararimbanyije mu duce Uburusiya bwigaruriye muri Ukraine,abaturage baratora biyomora kuri Ukraine  cyangwa bajya kuburusiya

Kuva intambara muri Ukraine yatangira mu kwezi kwa kabiri kuri tariki 24 ,Uburusiya bwahise bwigarurira agace ka Donbas kari mu Burasirazuba bwa Ukraine.

Aka gace ka Donbas karimo abaturage biganje cyane bavuga ururimi rw'Ikirusiya, bakaba bashaka no kwiyomora kuri leta ya Kyiv.

Aha muri Donbas kandi niho hari leta zatangaje ubwigenge ziyomora kuri Ukraine arizo Luhansk na Donetsk, Uburusiya bukaba bwaratangije imirwano bushaka kurengera izi leta.

Guhera ku wa 23 Nzeri 2022 ni bwo amatora yatangiye muri Kherson na Zaporozhye, bikaba biteganyijwe ko amatora azarangira kuri tariki ya 27 Nzeri 2022.

Kuri tariki ya 24 Nzeri 2022 nabwo amatora yarakomeje ku munsi wa kabiri mu duce twa Luhansk na Donetsk. Ibyavuye mu matora bizatangazwa bwanyuma tariki ya 28 Nzeri 2022

Mu gihe amatora ari kuba amahanga yose ari gutera hejuru avuga ko ibyo Uburusiya buri gukora bitemewe n'amategeko.

Mu nama y'umuryango w'abibumbye Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yavuze ko Uburusiya isi yose yagakwiye guhaguruka akarwanya Uburusiya kandi bakabufatira ibihano bikarishye.

Zelenskyy yavuze ko kandi ibyo Uburusiya burimo by'amatoro bitazigera byemerwa habe na rimwe. ibindi bihugu byose byo mu isi nabyo byakomeje kwamagana ayo matora cyane ibyo mu Burengerazuba bw'isi.

Kuba utu duce twa Luhansk na Donetsk hamwe n'ibindi bice byo  muri Donbas byatora byiyemeza kujya kuburusiya bivuze ko Ukraine iramutse iteyeyo ibisasu ubwo yaba ibiteye mu Burusiya.

Putin tubibutse ko yasinye itegeko rihamagaza abandi basirikare ibihumbi 3000 ngo bambarire urugamba bage kurinda utwo duce tugiye kuba uduce tw'Uburusiya.

Intambara ya Ukraine n'Uburusiya ikomeje gufata indi ntera aho NATO nayo ikomeje gusatira kwinjira mu mirwano yeruye n'Uburusiya, kdi Uburusiya nabwo bwatangaje ko igihe cyose utu duce twakiyomeka kuburusiya hakagira n'igitoyi cy'imbunda kigwa kubutaka bwabo bazahita bakora kubisasu kilimbuzi.