BAMPORIKI Edouard yasabiwe gufungwa imyaka 20 mu gihome

Urubanza rw'Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'umuco n'urubyiruko bwana BAMPORIKI Edourd ucyekwaho ruswa mu rukiko rwatangiye

Sep 21, 2022 - 21:58
 0
BAMPORIKI  Edouard yasabiwe gufungwa imyaka 20 mu gihome

Bwana BAMPORIKI Edouard wari Umunyamabanga muri Minisiteri y'umuco n'urubyiruko kuri uyu wa 21 Nzeri 2022 yagejejwe imbere y'urukiko rwisumbuye rwa  Nyarugenge mu mugi wa Kigali.

Uyu wari umunsi wa kabiri w'urubanza ubushinzacyaha bw' u Rwanda bushinzamo  bwana BAMPORIKI Edouard ko  yakiriyemo indonke ya miliyoni 10  ayihawe na bwana GATERA Norbert wari inshuti ye kugira ngo atamufungishiriza ibikorwa bye harimo uruganda rukora inzoga n'ubusitani bwa romantic garden buhereye kugisozi.

Kuri tariki ya 4 Gicurasi 2022 ni bwo BAMPORIKI Edouard yafatiwe aho yari kwakira indonke muri Grand legacy hotel ari kumwe na visi meya w'umugi wa Kigali bwana Mpabwanamaguru.

Kuri tariki ya 20 Mata 2022 GATERA Norbert wari nyiri uruganda rw'inzoga n'ubusitani bwa romantic garden buhereye Kugisozi yandikiye RIB ko Bamporiki amuhoza kunkeke amusaba ruswa ko natayimuha azamufungishiriza ibikorwa bye.

Norbert yarayamwimye noneho uruganda rwe  rufungwa n'umugi wa Kigali ko rwubatse ahatemewe ndetse bafunga n'umugore we,

Norbert yagiye  kureba inshuti ye Bamporiki ngo amuvuuganire arebe ko bamufungurira uruganda bakanafungura umugore we.

Norbert akitabaza Bamporiki yahise amuhuza na bwana Mpabwanamaguru visi meya w'umugi wa Kigali kugira ngo babiganireho. Bahuriye muri Grand legacy hotel ari naho babafatiye.

Kuri uwo munsi Norbert yazanye amafaranga miliyoni 10, amwe Bamporiki ategeka ko bayaha bwana Muhire Martin wakoraga kuri reception ya hotel andi ashyirwa mu modoka ye niya Mpabwanamaguru.

Mu rukiko urubanza rwatangiye saa 8:12 batangira babaza Bwana BAMPORIKI Edouard niba imyirondoro umucamanza yasomye niba ari iye, nawe yemeza bwangu.

Ubushinzacyaha bwatangiye bubwira urukiko ko Bamporiki bamurega ibyaha bibiri ari byo iyezandonke no gukoresha ububasha bwe nk'umuyobozi mu nyungu ze bwite, akangisha Norbert ko natamuha amafaranga ko azamufungishiriza ibikorwa bye.

Bwana KAYITANA Evode na HABYARIMA Jean Baptiste nibo bunganiraga Bomporiki , batangiye bavuga ko urukiko atarirwo rwagakwiye guca urwo rubanza ko ahubwo bakaburaniye mu rukiko rw'ibanze, gusa ibi urukiko rwabiteye utwatsi.

Abunganira Bamporiki bavuze ko icyaha cy'iyezandonke barega umukiriya wabo atari ko bimeze kuko amafaranga bavuga ko yakiriye yari ishimwe yahawe na Norbert nk'inshuti y'ibihe byose bagabiranaga inka kandi akaba yari yamuhuje na vise meya Mpabwanamaguru, 

Muri rusange abunganira Bamporiki bavuze ko ayo mafaranga yari ishimwe kuko yabaye umuhuza bitakutwa iyezandonke.

Ku cyaha cyo gukorera ububasha bwe mu nyungu ze bwite bavuze ko ikibazo Norbert yari afite ntaho cyari gihuriye n'inshingano za Bamporiki ubwo rero nta n'ububasha yari kugira icyo agikoraho. 

Bwana Bamporiki yavuze ko icyo yemera ari ukuba yaratanze amabwiriza yuko amafaranga ahabwa Muhire Martin ukora kuri reception ya hotel nubwo yumva ko atari icyaha ahubwo byari ishimwe ahawe,asaba imbabazi.

Ubushinzacyaha bwasabiye Bamporiki gufungwa imyaka 20 agatanga n'izahabu ya  miliyoni 200.

Abunganira Bamporiki bavuze ko icyo gihano gikabije ahubwo ko urukiko rwamukatira igifungo cy'imyaka imyaka 5 isubitse kuko umukiriya wabo yemera icyaha kandi akagisabira imbabazi

Bwana BAMPORIKI Edouard mu myenda y'ubururu bwijimye kuva hasi kugera hejuru yatangaje ko urukiko rwa mwumva rukagabanya ibihano kugira ngo azagire icyo yimarira anakimarire umuryango nyarwanda. 

Urukiko rwatangaje ko ruzasoma imyanzuro ku wa 30 Nzeri 2022 isaha ya saa 14:00.