kuva mu 2015 umuyobozi ukomeye wo mu Rwanda yakandagije ikirenge i Burundi bitanga ikizere ku mubano mwiza uri kubagarirwa

Igihugu gituranyi cy’u Burundi ku itariki ya mbere Nyakanga 2021 kizihije imyaka 59 kimaze kikukiye (kibonye ubwigenge). Ni ibirori byatumiwemo u Rwanda ndetse perezida Kagame yohereje minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard.

Jul 2, 2021 - 07:42
Jul 2, 2021 - 07:49
 0
kuva mu 2015 umuyobozi ukomeye wo mu Rwanda yakandagije ikirenge i Burundi bitanga ikizere ku mubano mwiza uri kubagarirwa

Abakurikiye neza ubushyamirane (indyane) hagati y’ubi bihugu bibuka neza ko bwatangiye mu 2015 ubwo nyakwigendera perezida Pierre Nkurunziza yari yagiye mu nama I Arusha muri Tanzania noneho bamwe mu basirikare bakuru bagashaka kumukura ku mugati. Uwaje mu majwi yitwa Generali Gofroid Niyombare. Kuva uwo mwaka kugeza mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka amakimbirane yagiye arangwa mu mubano. Ubwo perezida Kagame Paul yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya Komite Nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi yateranye ku itariki 1 Gicurasi uyu mwaka. Yatanze ihumure rigeretseho ikizere ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze imyaka itandatu warajemo agatotsi ugiye kongera ugasugira ugasagamba.

Perezida Evariste Ndayishimiye avuga ijambo ejo hashize yavuze ko ibihugu byombi bigiye gushyira hasi ibyabatandukanyaga ahubwo bakareba ikibahuza. Ndetse yabwiye minisitiri w’intebe wari uhagarariye Perezida Kagame ko Abarundi bishimiye ariko bakanatangazwa no kuba yaritabiriye uwo muhango. Ibi rero byahise biba isomo rinatangira urugendo rushya rwo kubanisha ibyo bihugu byombi.

 Urugendo rwa Dr Ngirente Edouard barufashe nk’igitangaza

Perezida Ndayishimiye ati:’’ "Ku barundi uru rugendo mugize ngaha ni nk'ikigitangaza babonye" Dr Ngirente na we mu ijambo rigufi yatanze yagaragaje isura nshya y’uwo mubano dore ko ari we muyobozi ukomeye wari ukandagije ikirenge ku butaka bw’u Burundi kuva mu 2015. Ati:’ Yagize ati: "Mfite icyizere ko twese twiteguye gushimangira no guteza imbere umubano wa gicuti n'ubutwererane usanzweho ku nyungu z'abaturage b'ibihugu byombi.

"Igihe kirageze ngo Urwanda n'Uburundi byishingikirize inkingi zikomeye zifite imizi mu mateka no mu mucyo kugirango tugere ku bukungu n'iterambere birambye".

 

Inkomoko y’amakimbirane

Mu 2015 u Burundi bwakunze kuvuga ko u Rwanda rwagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza. Bakongera ko u Rwanda rwahaye indaro (rwacumbikiye) abagize uruhare muri icyo gikorwa. Ku ruhande rw’u Rwanda rwakunze gushinja u Burundi kugira uruhare mu gutera inkunga imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gucumbikira abo bashaka kuwuhungabanya.

Umuhango wo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bwigenze wanitabiriwe kandi na perezida  wa Centrafrique Faustin Archange Touadera, minisitiri w’intebe wa Tanzania, perezida w’inteko ishingamategeko ya Kenya, abaminisitiri bo mu bihugu bitandukanye, intumwa z’ibihugu nka Congo Brazaville, Misiri, Uganda, Qatar na Emirats Arabes Unis (UAE).

Kuva mu 2015 kugeza ubu imigenderanire hagati y’u Rwanda n’u Burundi yarahagaze ndetse abaturage batangira kwishishanya. Nta muyobozi uhagarariye ibihugu byombi (ambasaderi) yaba uw’u Rwanda mu Burundi cyangwa se uw’u Burundi mu Rwanda uhari. Igihanzwe amaso ni ukongera kubana neza, abaturage bagahahirana kandi buri wese wifuza kujya I Burundi cyangwa se kuza mu Rwanda bigashoboka nkuko byahoze mbere ya 2015.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175