Abagiye kurwubaka bashyiriweho imfashanyigisho zibahugura uko umuryango wubakwa

Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango ( MIGEPROF) Iravugako hari gahunda yashyizweho yo guhugura abagiye kubana kugirango bamenye ikibajyanye, kuko bizagabanya ingo zitandukana umunsi kuwundi. Ni mugihe bamwe mubakuze bavuga ko gutandukana vuba kw’abikigihe biterwa no kudahuza umutima mugihe bari kumwe

Jun 25, 2021 - 08:32
 0
Abagiye kurwubaka bashyiriweho imfashanyigisho zibahugura uko umuryango wubakwa

Yanditswe: Iradukunda Yves

Muri iyi minsi hakunze kumvikana ingo nyinshi zibanye mu makimbirane akunze kuzigeza no kugutandukana. Iyo uganiriye n’abakuze ku mpamvu zitera izi gatanya z’umunsi kuwundi, bavuga ko zikunze guturuka ahanini ku kuba abantu basigaye babana badahuje umutima, aho usanga hari ababura ibisabwa mu rugo bagahitamo kurusenya nkuko aba baganiriye na thefacts babigarutseho. "kubaka urugo rero biterwa n'umutima w'umuntu, burya iyo abantu bahuje umutima nta kintu gishobora kubatanya ariko ubu basigaye banyura ukubiri umugabo agaca ukwe, umugore nawe agaca ukwe, ukumva ngo afite inshuti hanze kurenza umugabo we, umugabo nawe akamuca inyuma, ibyo byose rero bigatuma bahurira mu rugo amakimbirane akavuka gutyo'.

Hari n'abasinda ugasanga umugore avuga ngo ntacyo bimbwiye, noneho ngo babonye n'uburenganzira iyo avuze gutyo akongera ati ndataha mu rugo rwange ntacyo umugabo ari bunkoreho urwo rugo ntiruba rugishobotse. ''Iby'ingo z'ikigihe twe dukuze turabireba tukavuga tuti nzahimbaza kugirango ijye mumitima y'abantu kugirango umubano mwiza wongere ugaruke mu bantu. "

Bakomeza bagira bati" jye mbona biterwa no kutumvikana umwe afite utugeso twe nundi utwe ntibabashe no kuzumvikanaho. Izongeso ni nko gucaninyuma, kubura kw'ibyangombwa bigomba kuboneka mu rugo ntibiboneke, jyewe mbona aricyo kibitera kuko nzi ingo nyinshi zasenyutse muribi bihe. "

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’ingo zitandukana zitamaze kabiri, BATAMULIZA Mireille, Umukozi ukuriye ishami rishinzwe guteza imbere umuryango no kurengera umwana muri Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango (MIGEPROF), avuga ko hari inyigisho zashyizweho na ministeri zigamije guhugura ababana n’abagiye gushakana kugirango barusheho kurambana yagize ati "twebwe wenda nka minisiteri icyo tuba tubona ni ukurushaho kwitegura.Numva rero nagaruka kumfashanyigisho twakoze ubwo imbogamizi zambere zirimo ni abantu bamenyana mu gihe gito bagahita bajya kwiyemeza kubana batabanje kumenyana, batabanje kuganira kuri twatuntu twose tuzagenga umubano  wabo aho usanga nanone nyuma yo kubana na mbere yaho gato uburyo bw'ibiganiro bitameze neza bikaba byaba intandaro y'amakimbirane ndetse no no gutandukana mu gihe gito.

Ibyo byatumye dushyiraho imfashanyigisho yo kwigisha abagiye gushyingirwa ndetse no guherekeza imiryango y'abantu babana nk'umugabo n'umugore kugirango barusheho kumva inshingano zabo binjiyemo ariko banumva akamaro ko kubana neza muganira, no gufatira ibyemezo hamwe bigamije kubafasha muri rwa rugendo batangiye nk'abantu bagiye kubana bajye inama abagiye gushyingirwa abongabo nabo bashobora kwigishwa mu gihe runaka amezi abiri, atatu, cyangwa muri cyagihe cy'ukwezi mu gihe bamaze kubaranga ko muzabana bakabamenyereza muri izo nyigisho cyane cyane bibanda kuri byabindi tubona bitera ubwumvikane bukeya iyo abantu bamaze kubana.

''Iyo mfashanyigisho yashyizweho yitwa 'TWUBAKE UMURYANGO MWIZA' ndetse n'umuntu ku giti cye ashobora kuyisanga ku rubuga rwacu akayisoma kuko kwihugura bihoraho.''

 Raporo y'ikigo cy'ibarurishamibare  'NISR''  igaragaza ko imiryango 1,311 muri 2018 yemerewe n’inkiko gutandukana, naho mu mwaka wa 2019 imiryango 8,941 ibona gatanya.

Iyi mibare igaragaza ko ufashe gatanya zatanzwe mu 2019 ukagereranya n’imiryango 48,526 yashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko umwaka wa 2018, nibura imiryango 18.4 % yaratandukanye.

 

 

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175