Ntibararya umwaka mushya! Sobanukirwa bimwe mu bihugu bitizihiriza rimwe n'ibindi Umwaka mushya

Hari benshi batangira kwizihiza uyu munsi mukuru w’ubunani, abandi baraye batarwambaye aho bategereje ko saa sita z’ijoro bandikira imiryango yabo, abavandimwe babo cyangwa se n’abakunzi babo ubutumwa bugufi babifuriza umwaka mushya muhire w’2023.

Jan 2, 2023 - 15:55
Jan 2, 2024 - 22:29
 0
Ntibararya umwaka mushya! Sobanukirwa bimwe mu bihugu bitizihiriza rimwe n'ibindi Umwaka mushya

Ubu hari n’abandi biteguye kurara bavuza amadebe n’induru bishimira uyu mwaka mushya ubura amasaha macye cyane.

Ese ko hafi ya buri muntu yaba Umukristo, umuhamya wa yehova, umurasta, umusilamu, umubudhiste, aba bose ko bishimira uyu munsi w’ubunani (bonne ane). Ubundi uyu munsi wizihizwa bwa mbere hari ryari ?

Ese waruzi ko uyu munsi bwa mbere wizihizwa hari mu mwaka wa 45 mbere ya Yezu?

Umunsi benshi mu batuye isi, bizihizaho ndetse bakishimira umwaka mushya baba bagiye gutangira ndetse bakishimira ko basoje n’undi mu mahoro.

Mu mwaka wa 45 mbere ya yezu, nibwo bwa mbere mu mateka y’isi umunsi wo kwizihiza umwaka mushya watangiye, icyi gihe hari tariki ya mbere z’ukwezi kwa (Mutarama).

Ibi byashyizweho bagendeye ku ngengabihe ya “Julius Caesar”, uyu Julius bivugwako yavutse hagati ya tariki 12 na 13 z’ukwezi kwa karindwi mu mwaka w’100 mbere ya yezu.

Yari umugenerali w’umunyeroma akaba n’umunyapolitiki w’umunyagitugu wayoboye ubwami bw’abami bwa Roma mu gihe cy’umwaka umwe gusa, aho yaje kwicwa na ba mukeba be bari bahanganiye ingoma y’ubwami icyi gihe hari mu mwaka wa 44 mbere ya Yezu.

Uyu Jilius niwe waje gushyiraho ingengabihe ye izwi cyane nka Julian calendar gusa ubu ikoreshwa cyane ku isi ni ingengabihe ya Gregoire izwi nka Gregorian calendar.

Nyuma yuko Julius Caesar yari amaze gufata ingoma y’ubwami akaba umunyagitugu, yatangiye gutecyerezako ingengabihe y’abaroma bakoreshaga yari ishaje ndetse icyeneye kuvugururwa.

Mu kinyejana cya 7 mbere ya yezu, calendar y’abaroma yakurikizaga ibihe by’ukwezi ibyo bita (lunar cycle) mu ndimi z’amahanga. Ibi twabisobanura nk’inzira y’urugendo ukwezi gukora kuzenguruka isi ndetse tuziko ibi bituma harigice cy’imwe cy’ukwezi cyigira igicucu, aho rimwe ushobora kubona ukwezi ariko hasa nk’ahagaragara igice cyimwe cy’ako, ubundi tukabona kwagaragaye kose cyangwase hagaragara ¼ cy’ukwezi.

Kuzana ibishashi biturika ku munsi wo kurasa umwaka ntabwo ari iby’ubu

Uzi impamvu ibi biba, nuko ukwezi ko nyine ntikwaka, ahubwo ubushobozi bwo kwaka, kubukura ku zuba, rero bitewe naho kugeze kuzenguruka isi ndetse naho kuri ugereranyije naho izuba riri kurasira, ibi nibyo bituma tukubona kuzuye, cyangwa tukabona ½ cy’ukwezi cyangwa ¼ cyangwa se tukakubona kose kuzuye.

Ibi nibyo Abaromani ba cyera bagenderagaho babara ibihe byabo, gusa Julius we yahise yifuza kubihindura ngo kuko yabonaga ubu buryo bakoreshaga bukeneye kuvugururwa kuko rimwe na rimwe nk’igihe ukwezi kutabonekaga harigihe byabagoraga kubara ugasanga bari kwibeshya cyangwa basubiye inyuma, rero ibi byose Julius yifuzaga kubikosora.

Mu gushyiraho ingengabihe ye, Julius yiyambaje “Sosigenes”, umunya Alexandria wari intiti mu bigendanye n’ubumenyi bw’ikirere n’isanzure ndetse uyu yamugiriye inama yo kujya kure ibyo kwifashisha ingendo z’ukwezi akora ingengabihe ahubwo amugira inama yo gukoresha umwaka w’izuba nkuko abanya Egiputa ariko babaraga ibihe byabo.

Muri icyi gihe umwaka w’abanya Egiputa babaraga ko ungana n’iminsi 365 na ¼ cy’umunsi ndetse icyi gihe Julius we yahise yongera iminsi 67 k’umwaka wa 46 mbere ya yezu aho byatumye uyu mwaka utangira ku itariki ya 1, z’ukwezi kwa 1 mu gihe mbere umwaka w’abo watangiraga mu kwezi kwa 3.

Icyi gihe nanone Julius yavuzeko buri nyuma y’imyaka 4 umunsi umwe ugomba kuzajya wongerwa ku kwezi kwa 2. Iyi niyo mpamvu buri mwaka w’igiharwe usanga ukwezi kwa kabiri kwawo gufite imibare itari ibiharwe , igabanyika na kabiri, mu gihe umwaka utari igiharwe usanga ukwezi kwa kabiri kwawo gufite imibare y’ibiharwe.

Urugero umwaka 2022 kuko atari igiharwe ukwezi kwa kabiri kwawo kwari gufite iminsi 29, iminsi y’ibiharwe itagabanyika na kabiri gusa umwaka w’2023 kuko uyu mubare ari igiharwe ibi bituma ukwezi kwa kabiri kwawo kugira iminsi 28.

Nyuma yuko Julius yishwe mu mwaka wa 44 mbere ya yezu “Mark Anthony” yahinduye izina ry’ukwezi kwa Quintilis akwita Julius ukwezi kwa karindwi – akwita Nyakanga mu Kinyarwanda, mu gifaransa kwitwa Juillet cyangwa se July mu cyongereza. Bamwitiriye uku kwezi mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Mu Rwanda naho habaho ibirori byo gusoza umwaka bagatera ibishashi mu kirere ngo birase umwaka ugiye, baha ikaze undi

Umuco wo Kwizihiza umwaka mushya mu kwezi kwa Mutarama watangiye kwizihizwa mu bihe byo hagati bizwi nka ‘middle ages’ iyi ni imyaka yabayeho hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15 ndetse abantu bose bizihije umunsi w’umwaka mushya ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa Mutarama bakurikije ingengabihe ya Julius.

Muri iyi myaka maze kuvuga hejuru bakoze amakosa kuko habayemo kwibeshya kuko dukoze imibare twasanga ingengabihe ya Julius ntabwo yahuzaga neza tariki ya 1 z’ukwezi kwa 1 nk’umunsi watangiraga umwaka.

Julius na Sosigenes bakoze ikosa aho bibeshye mu gukora imibare y’iminsi igize umwaka w’izuba aho bavuzeko ari iminsi 365,242199 aho kuba iminsi 365.25.

Ibi byatumye iminota 11 buri mwaka yarongeye iminsi 7 ku mwaka, icyi gihe hari mu mwaka w’1000 ndetse nyuma hiyongereyeho iminsi 10 hagati mu kinyejana cya 15.

Insengero za Roma ya cyera zahise zitahura icyi cyibazo ndetse ahagana mu mwaka w’1570 Papa Gregoire wa 13 yifashishije intiti mu by’ubumenyi bw’icyirere w’umuyezuwiti witwaga Christopher Clavius aho aba bombi bakoze ingengabihe nshya, iyo twita “Calendar” mu ndimi z’amahanga ariyo yaje kwitwa ingengabihe ya Gregoire - Gregorian Calendar.

Mu mwaka w’1582, nibwo iyi ngengabihe ya Gregoire yacapwe ishyirwa hanze, ndetse iyi yo yaje ifite amategeko mashya, aho yavugaga ko umwaka nyuma y’imyaka ine hazajya haboneka umwaka bita leap year, uyu ni umwaka ufite iminsi 366, ukagira ukwezi kwa kabiri kugira iminsi 29, ubwo bisobanuyeko iyo uyu uvuyeho nibwo tubona umwaka ugizwe n’iminsi 365.

Kuva icyi gihe nibwo abantu batangiye kwizihiza umwaka mushya ku itariki ya 1, z’ukwezi kwa 1, ariko nta kwibeshya kw’iminsi kubayemo nkukwabaye igihe abantu bakoreshaga ingengabihe ya Julius, kuko yari irimo amakosa kugeza ubwo twakoresheje ingengabihe ya Gregoire arinayo tukigenderaho uyu munsi.

Iyo bavuze umwaka mushya ikintu cya mbere kiza mu bitekerezo bya buri muntu, ni tariki ya 01 Mutarama, ari ko mu by’ukuri ntiwibuka ko ibihugu byose bitizihiza umwaka mushya kuri tariki ya 01 Mutarama.

Ibihugu bitandukanye bifite imico itandukanye kandi bikurikiza indangaminsi zitandukanye. Hari abakoresha indangaminsi y’izuba, iy' ukwezi, cyangwa bagakoresha zose icyarimwe. Ubundi indangaminsi yakozwe na Papa Gregoria wa XIII niyo umwaka utangira kuri tariki ya mbere Mutarama.

Iyi ndangaminsi ya Gregoria (Gregorian calender) niyo ibihugu byinshi bikoresha mu isi kuri ubu. Iyi ndangaminsi ya Gregoria yashyizweho hagendewe ku ndangaminsi ya Julius Caesar. Iyi ndangaminsi ya Julius Caesar ikaba yitwa (Julian calender) mu ndimi z’amahanga).

Wakwibaza aho iyi ndangaminsi ya Gregoria niya Julius aho bitandukanira?

Indangaminsi ya Gregoria cyangwa (Gregoria calander) iyi kandi yitwa nanone new style calender, cyangwa se indangaminsi igezweho nkuko twabibonye.

Iyi ndangaminsi ikaba igendera kuri gahunda y’uko isi izenguruka izuba. Iyi kandi ikaba yaremejwe na Papa Gregoria wa XIII mu mwaka 1582. 

Ukurikije uko Julius Caesar mu ndangaminsi ye yabibonaga,isi izenguruka izuba mu gihe cy’iminsi 365 na kimwe cya kane cy’umunsi(1/4). Ni ukuvuga iminsi 365, amasaha 5, iminota 48, amasegonda 45.25.

Aya masaha atanu arenga ku minsi 365 igize umwaka, kuri iyi ndangaminsi ya Caesar,byatumye ukwezi kwa kabiri bongeraho umunsi umwe biba iminsi 29 aho kuba iminsi 28 nkuko byari bisanzwe,ari ko uyu munsi ukongerwaho rimwe mu myaka ine.

Kuba barongeyeho umunsi umwe ku kwezi kwa Gashyantare byatumye nyuma y’imyaka ine tugira umwaka w’iminsi 366 kandi ubundi mu busanzwe umwaka ugira iminsi 365.

Nubwo Caesar yongeye umunsi umwe ku kwezi kwa Gashyantare, ari ko nawe yibeshyeho iminota 30 yose.Ibi byaje kugeza mu kinyejana cya 16 hamaze gutakara iminsi 10 yose biturutse kuri iriya minota 30 casear yibeshyeho. Ibyo byaje gutuma Papa Gregoria wa XIII afata umwanzuro kuri tariki ya 4 nzeri 1582 ko bahita bongera indi minsi 10 ku munsi wari ukurikiye bikaba tariki ya 15.

Ukurikije Indangaminsi ya Gregoria ajya kuyishyiraho yagendeye ku gihe kiba mu mwaka, iyo izuba riringaniye neza n’umurongo ugabanyamo isi kabiri. Iki gihe kandi ijoro n’amanywa biba bingana. Ibi rero bikaba biba tariki ya 21 Werutse. 

Mu gihe iyi ndangaminsi yatangiraga, ibihugu bimwe byabanje kuyemera ari ko ibindi bitinda kuyemeza ndetse ibindi biranayirengagiza burundi. Iyi ndangaminsi nayo ikaba iri mu bituma ibihugu bimwe byizihiza umwaka mushya mu bihe bitandukanye.kuko kuri iyi ndangaminsi ya Gregoria umwaka utangira tariki ya mbere Mutarama.

Ibihugu byemeje iyi ndangaminsi ya Gregoria mbere

Kwizihiza Umwaka mushya kuri tariki ya mbere Mutarama, izi mpinduka bwa mbere byemejwe n'ibihugu by'Ubutaliyani(Italy), Porutugali (Portugal), Espanye (spain), hamwe n'ibihugu by'Abadage Gatolika b'Abaroma.

Buhoro buhoro ibindi bihugu byemeje iyi ndangaminsi ya Geregori. Ibihugu by’Abadage b'Abaporotesitanti mu mwaka 1699, Ubwongereza n’abakoloni bayo mu 1752, Suwede mu 1753, Ubuyapani mu 1873, U Bushinwa mu 1912, Repubulika y’Abasoviyeti mu 1918, ndetse n'Ubugereki mu mwaka 1923.

 Ibihugu bya kisilamu bikunda gukoresha indangaminsi ya Geregori mu buzima busanzwe ariko bikagumana indangaminsi ishingiye kuri Islamu ku bikorwa by’idini.

Kuki umwaka mushya utangira kuri tariki ya 01 Mutarama?

Mu bihugu byinshi mu isi umwaka mushya utangira ku ya 1 Mutarama. Hejuru ya 95 y’abatuye isi bizihiza umwaka ku itariki ya mbere Mutarama. Ari ko hari ibihugu bitangira kwizihiza umwaka mushya kuri tariki ya 31 Ukubuza ibyo bita “New Year's Eve.”

Ibihugu byizihiza iyi New Year's Eve cyangwa se umunsi wa nyuma w’umwaka ni ukuvuga kuri tariki ya 31 Ukuboza, harimo ibihugu byinshi byo mu birwa. Muri ibyo harimo: Kiritimati, Kiribati, Chatham Islands, New Zealand,Chukotka, Kamchatka Russia ndetse na Sydney muri Australia. 

Ku rundi ruhande igihugu kizihiza umwaka mbere y’ibindi bihugu ni Kiribati. Ibi bikaba biterwa n’isaha ngenga masaha ya Greenwich Mean Time (GMT)

Nubwo ibihugu byinshi byizihiza umwaka mushya ku itariki ya mbere Mutarama, ari ko si ko byahoze mu binyejana byinshi byashize.Hari andi matariki yarasanzwe atangira umwaka ari ku ndangaminsi urugero nka tariki ya 25 Werurwe ndetse na 25 Ukuboza. 

None tariki ya 01 Mutarama byahindutse gute umwaka mushya?

Tariki ya mbere Mutarama yemejwe n’umwami w’Ubwami bwa Roma Numa Pompilius wayoboye mu mwaka 715 kugera mu mwaka 673 mbere ya Yezu (Yesu). Umwami Numa Pompilius yavuguruye indangaminsi ya Repubulika y'Abaroma ku buryo Mutarama yasimbuye Werurwe nk'ukwezi gutangira umwaka.

Umwami wa Roma Numa Pompilius

Ukwezi kwa mbere mu cyongereza kwitwa January bikaba byaravuye ku izina “Janus.” Jenus ikaba yari Imana itangira ibintu byose mu Bwami bw’Abaromani (god of all beginnings).Naho ku rundi ruhande

kwizihiza umwaka muri Werurwe nabyo byari byaravuye ku mana y’Abaromani Mars yari imana y'intambara. Wibuke ko kandi ukwezi kwa gatatu kwitwa march mu rurimi rw'icyongereza, nabyo byavuye kuri Mars.

Ukurikije indangaminsi ya Gregoria igizwe n’iminsi 365 bivuze amezi 12 mu mwaka,Tariki ya mbere Mutarama ni umunsi wa mbere w’umwaka, ari ko kwizihiza umwaka mushya biterwa n’igice cy’isi uherereyemo. Ikindi kandi wamenya ntabwo imico yose mu isi yizihiza umwaka mushya kuri tariki ya mbere Mutarama.

Uyu munsi tugiye kureba bimwe mu bihugu bidakurikiza indangaminsi ya Gregoria cyangwa se Gergorian calender. Mwibuke twabonye ko iyi ndangaminsi ya Gregoria umwaka utangira tariki ya 01 Mutarama.

Ku mwanya wa MBERE w’ibihugu bidatangira umwaka kuri tariki ya 01 Mutarama turahasanga igihugu cy’U BUSHINWA

 

Umwaka mushya w’Abashinwa cyangwa se (Chinese New Year) nanone bawita umwaka mushya w'ukwezi (Lunar new year). Uyu ni umunsi mukuru ngaruka mwaka w'iminsi 15 mu Bushinwa ndetse n'Abaturage b'abashinwa ku isi hose aho batuye.

Uyu mwaka utangira iyo ukwezi gushya kwagaragaye. Ukwezi gushya kukaba gukunda kugaragara hagati ya tariki ya 21 Mutarama na tariki ya 20 Gashyantare, ukurikije ingengabihe y'ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi. Ibirori bikaba birangira mu gihe ukwezi kuzuye neza ibyo bita (full moon).

Ibiruhuko byo mu Bushinwa rimwe na rimwe byitwa umwaka mushya w'ukwezi (Lunar new year). Impamvu ni uko amatariki yo kwizihiza uyu munsi mukuru akurikira ibihe by'ukwezi. (Phases of the moon).

Ahagana mu myaka 1990 rwagati, Abaturage bo mu Bushinwa bahawe iminsi irindwi ikurikiranye y’ikiruhuko cyo kwishimira umwaka mushya. Iki cyumweru cyo kwidagadura cyagenewe iserukiramuco, ijambo rimwe na rimwe rikoreshwa mu kwerekeza ku mwaka mushya w'u Bushinwa muri rusange. 

Inkomoko y'umwaka mushya w'u Bushinwa 

Inkomoko y'umwaka mushya w'u Bushinwa wuzuyemo imigani n’amakabyankuru menshi. Igitekerezo kimwe cyangwa se umugani umwe uvuga ko mu myaka ibihumbi ishize igisimba cyitwa Nian bagereranyaga n'umwaka mushya, cyibasiraga abaturage mu ntangiriro za buri mwaka mushya. 

Icyo gisimba kikaba cyaratinyaga urusaku rwinshi, amatara yaka, n'ibara ritukura.Bityo ibyo bintu byakoreshwaga mu kwirukana iyo nyamaswa. Ibirori byo kwizihiza umwaka urangiye no kuzana amahirwe n’iterambere ry’undi mwaka mushya.

Ku bwizo mpamvu rero, akenshi habaho gucana umuriro, guturitsa ibishashi by’umuriro (fireworks). Ikindi kandi abantu bambaraga imyenda itukura bakanataka ahantu hose. 

Muri iki gihe abana bahabwa amafaranga mu mabahasha atukura. Byongeye kandi, umwaka mushya w'u Bushinwa ni igihe cyo gusangira no gusura abagize umuryango. Imigenzo myinshi iha icyubahiro abantu bo mu miryango yabo baba baritabye Imana.

Umwaka mushya wizihizwa tariki ya Mbere Mutarama n’abatuye isi benshi, ntabwo ari ingenzi cyane mu Bushinwa, nk'umwaka mushya w'u Bushinwa nubwo nawo bawizihiza. Nk’urugero ntabwo Abashinwa baha agaciro cyane igiti cya Noheri n’ibindi biranga umwaka mushya

Ku mwanya wa KABIRI w'ibihugu bitizihiza umwaka mushya kuri tariki ya 01 Mutarama turahasanga KOREA ZOMBI

 

Umwaka mushya muri Koreya bakaba bawita (Seol-nal). Uyu ni umunsi wa mbere ku ngengabihe yo muri Koreya. Uyu munsi uba uri hagati y'ukwezi kwa Mutarama na Gashyantare nyuma y'igihe bita (winter solistice). 

Winter solistice ni igihe ijoro riba riruta amanywa. iyo winter solistice imaze kuba, noneho hakavaho ikindi gihe bita second new moon niho muri koreya bizihiza umwaka mushya. Second new ni igihe ukwezi kuba kutagaragara neza ninayo mpamvu babyita black moon cyangwa se blue moon. 

Aha muri koreya ibiruhuko nabyo bibaho kugeza ku munsi wa mbere w'impeshyi. Muri Koreya y'epfo, Umwaka mushya ni igihe cyo kubaha abakurambere no kongera guhuza imiryango.

Muri Koreya biba bimeze bite ku munsi w'umwaka mushya 

Kuri uyu munsi, Abanyakoreya yepfo bajya mu miryango yabo kandi bishimira gusukura inzu zabo kugira ngo bakureho imyuka mibi niko babyizera. Batanga kandi ifunguro ry'imihango ku bakurambere babo. Kuri uyu munsi Abanyakoreya bakora ibikorwa binyuranye nko kuba baha icyubahiro abantu bageze mu zabukuru.

Kuri uyu munsi mu gitondo Abanyakoreya babyuka bategura amafunguro ya gakondo harimo inyama ziba ziseye ziri hamwe n'amagufa yazo, harimo imboga n'ibindi bintu binyuranye. bateka kandi umuceri, keke hamwe n'imitsima. 

Nkuko imyaka y'Abanyakoreya ibarwa ku mwaka mushya kuri buri wese,mu mucyo waho bifatwa ko umuntu adashobora kuzuza imyaka y'ubukure atariye kuri biriya biryo bya gakondo yabo. Bityo rero ni igice cy'ingenzi cy'ibyo kurya kuri uriya munsi.

Nyuma y'iyi mihango, umunsi wose usigaye ni ugukina, aho abana cyane cyane bishimira imikino inyuranye cyane nkiyo bita kite-flying, see-saws niyndi inyuranye. Muri Koreya uyu umwaka mushya bazawutangira ku wa 22 Mutarama.

Muri Koreya ya Ruguru umwaka mushya uratangaje

Ku rundi ruhande Koreya ya ruguru (North Korea) nubwo bizihiza uyu munsi ari ko bo ntabwo bari mu mwaka 2022 kubera ko bo babara bahereye ku mwaka w'amavuko wa Kim Il-sung, Perezida wabo wa mbere aho Koreya zombi zitandukanye mu mwaka 1953.

Muri Koreya ya ruguru kuri bo indangaminsi ya Gregoria twakomeje kuvugaho ari nayo mu isi benshi bagenderaho, bayihinduye "Juche 1" uhereye igihe Kim II-Sung yavukiye.

II-sung yavutse mu mwaka1912 ubwo muri Koreya batangiye kubara "Juche 1". Ibyo bivuze ko ubu bari mu mwaka 111 cyangwa se "Juche 111". Umwaka utaha 2023 uzaba ari "Juche 112".

Ku mwanya wa GATATU w'ibihugu bitizihiza umwaka mushya kuri tariki ya 01 Mutarama turahasanga VIETNAM

 

Kimwe n'u Bushinwa, ibirori byo kwizihiza umwaka mushya muri Vietnam ni igihe cyo kwishima,guturutsa ibishashi by'imiriro ibizwi nka (fireworks), hamwe no gusurana mu miryango. 

Tet Nguyen Dan ni umunsi mukuru w'igitondo cya mbere cy'umwaka mushya. Bakunze kuwita Tet iyo badashaka kubirambura. Uyu ni umunsi Abanya-Vietinamu baha agaciro cyane mu migenzo yabo y'igihe cy'umwaka w'ukwezi ( lunar year). 

Uyu munsi wizihizwa muri Mutarama cyangwa muri Gashyantare bitewe n'indangaminsi y'ukwezi (lunar calender). Imihango ya Tet Nguyen Dan itangira ku cyumweru mbere y'umunsi bita Mung Mot. Uyu ukaba ari umunsi wa mbere w'umwaka mushya.

Iki gihe Abanya-Vetinamu bizera ko ari bwo Imana yo mu gikoni Ong Tao iba isubiye mu Bwami bwo mu ijuru ikanatanga raporo y'umwaka ku miterere y’ibibazo by’isi. Bizera ko Imana y'igikoni Ong Tao itanga ibibazo ku Mwami w'Abami Jade, mbere yo gusubira ku isi mu ijoro rishya.

Mu gihe cy'icyumweru Imana Ong Tao ari mu rugendo rwerekeza mu ijuru, Abanya-viyetinamu birinda imyuka mibi n'ibindi bikorwa bibi. Mu cyaro, uzasanga bateguye ibintu binyuranye nk'ubwoko bw'igiti cyerekana ibimenyetso kitwa cay neu. Bataka kandi amashami y'imigano hamwe n'igitambaro cy'umuhondo gifatanye imbere y'urugo.

Mu gihe cy'ibiruhuko ameza y'umuryango aba ateguyeho ibiryo binyuranye. Abanya-Viyetinamu kandi kuri uyu munsi wa Banh Tet (Umwaka mushya w'umuceri) ni umunsi Abanya-viyetinamu batekaho utuntu twinshi tunyuranye mu birori bikomeye byabo. Abanya-Viyetinamu bari basanzwe bacana umuriro kugira ngo batere imyuka mibi bakekaga ko yabatera.

Ku mwanya wa KANE w'ibihugu bitizihiza umwaka mushya kuri tariki ya 01 Mutarama turahasanga igihugu cya MONGOLIA

 

Muri Mongoliya habaho inshuro ebyiri z'ibirori byo kwizihiza umwaka mushya. Ibirori bya mbere biza ku ndangaminsi y'umwaka mushya kandi byizihizwa batanga impano za Noheli ku bana bato.

Kuri uyu munsi kandi mu miryango bakomeza kwishimira gusoza umwaka aho baba bafite ibirahuri by'imivinyo mu birori. Kuri uyu munsi keke zigomba kuba zihari kuko ni ikintu bubaha cyane, nina ko kandi amaduka aba yuzuye mu gihe abantu bitegura kwishimira uwo munsi.

Uburyo bwa kabiri Abanyamongoriya bizihizamo umwaka mushya ni umwaka mushya w'ukwezi (lunar new year). Muri Mongoliya uyu mwaka bawita Tsaagan Sar bivuze ukwezi kwera.

Uyu munsi mukuru w'ukwezi kwera,wizihizwa ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa gatatu w'ukwezi kwa mbere. Uyu mwaka uyu munsi uzizihizwa mu mpera za Mutarama. 

Muri Mongoriya umwaka bawita gute?

Tsagaan Sar ni umwe mu minsi mikuru ikomeye muri Mongoliya. Intego nyamukuru y'ibi biruhuko ni uko umuryango n'inshuti basurana mu rugo kandi bakajya no gusura abageze mu zabukuru. 

Kuri uyu munsi imiryango itegura amafunguro meza n'impano ku bashyitsi babo ndetse no gukora imigenzo gakondo yo kwakira abashyitsi. Umunsi mukuru wa Tsagaan Sar w'umwaka mushya kandi wizihizwa n'abamongoliya hamwe n'abenegihugu bamwe bo muri Turkiya.

Ni iki amateka avuga kuri uyu mwaka wo muri Mongoriya 

Amateka avuga ko Abamongoriya bo kwa Genghis Khan bakoresheje inyamaswa y’imyaka cumi n'ibiri kugira ngo bagaragaze ibihe byabo.

Uyu Genghis Khan akaba ari umwami w'indwanyi wayogoje isi yo mu bihe bye, akigarurira ibice byinshi hamwe n'abarwanyi be ku migongo y'amafarasi.

                     Genghis Khan 

Uyu Genghis Khan akaba yari igitangaza kuko bivugwa ko abantu barenga miliyoni 16 bamukomokaho.

Impamvu bivugwa ko abarenga izo miliyoni bamukomokaho ni uko mu bihe bye hamwe n'abarwanyi be basimbukije amafarashi yabo mu bice byinshi by'isi bagenda basambanya abagore n'abakobwa batagira ingano.

Ikindi kidatangaje nkuko twabibonye haruguru bakoze ingengabihe yabo bakoresheje inyamanswa mu ishusho uruziga bagaragaza amezi 12 y'umwaka.

Ikizwi neza ni uko Abamongoriya bari bakabuhariwe mu gutwara amafarashi. Amateka avuga ko umurwanyi umwe yashobora gutwara ifarashi enye ku rugamba kandi akazirwanisha.

Ikindi wamenya kuri izi ndwanyi z'Abamongoriya ni uko batekeraga ku mafarasi yabo kandi bakanayaryamaho ku buryo bamaraga icyumweru cyose bagenda ku mafarashi batarajya ku butaka. Ibi bikaba byarabafashije gushinga Ubwami bwayogoje isi,bayobowe na kabuhariwe Genghis Khan.

Amateka y'ibanga y'Abamongoli yanditswe mu mwaka 1240 kimwe n'amabaruwa menshi yabo kwa Genghis Khan, bakoreshaga cyane ukwezi kw'inyamanswa.

Abanyamongoriya ku mwaka bise the Year of the Red Hare, uyu yari umwaka igihe amafarashi yaturukaga mu bwami butatu kandi ayo mafarasi akaba yari afite umuvuduko ungana n'uw'urukwavu. 

Muri izo nyandiko bavuga ko Genghis Khan yazamutsemu kandi yiyeza cyangwa se arisukura ku munsi wa mbere w'ukwezi gushya. 

Arangije yambara imyenda mishya, yubaha Ijuru n'isi, arunama asuhuza nyina Hoelun kandi yitabira ibirori mu ngoro ye. Ku munsi wa mbere w'ukwezi ku mwaka mushya, Genghis Khan yahaye impano za zahabu abantu bari barengeje imyaka 60.

Ku mwanya wa GATANU w'ibihugu bitizihiza umwaka mushya kuri tariki ya mbere Mutarama turahasanga igihugu cya THAILAND

 

Muri Thailand Abaturage bamwe bo mu bwoko bw'aba Thais bizihiza umwaka mushya kuri tariki ya mbere Mutarama. Aba baturage bo mu bwoko bwa Thais bakaba biganje mu magepfo y'umugabane wa aziya, mu bihugu by'u Bushinwa mu magepfo ndetse no mu majyaruguru y'Uburasirazuba bw'u Buhinde.

Muri iki gihugu cya Thailand ubundi umwaka mushya bawita Songkran.Songkran ni umunsi mukuru w'umwaka mushya wa Tayilande.Ukaba uba ku itariki ya 13 Mata buri mwaka. Songkranni umunsi mushya kubanya-Thailand.

Muri Thailand iki ni igihe cy'ibiruhuko kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 15 Mata. Mu mwaka wa 2018 Abaminisitiri bo muri Tayilande bongereye iminsi mikuru mu gihugu, kuko bongeyeho iminsi itanu.

Ibirori bya Songkran byizihizwa muri Tayilande yose muri Mata, uku kukaba ari ukwezi kuba gushyushye cyane mu mwaka. Songkran ni ibihe byerekana ineza, urukundo, impuhwe, no gushimira. Ikindi kandi ni umunsi wo gukoresha amazi mu kweza no gusaba imvura nyinshi mu mwaka uba ugiye kuza. 

Kuri ubu ibiruhuko bitangira tariki ya 12 kugeza kuri tariki ya 16 Mata, kugira ngo abaturage bashobore gutaha mu biruhuko. Ubundi ijambo "Songkran" rikomoka ku ijambo rya Sanskrit uru rukaba ari ururimi rukoreshwa mu bice bya Aziya.Iri jambo Sanskrit naryo riva ku jambo saṃkrānti bisobanura guhinduka cyangwa guhindura. 

Muri Tayirandi umwaka utangira ryari?

Uyu mwaka wo muri Thailand ukaba usa neza n'uburyo inyenyeri zikurikirana mu kirere. Ibihugu byinshi byo mu majyepfo y'Uburasirazuba bw'Aziya bikurikiza indangaminsi y'Abahindu ndetse n'Ababudiste. 

Umwaka mushya uba hafi mu gihe kimwe mu bihugu byo muri Aziya, ndetse kandi kwizihiza umwaka mushya mu bihugu byinshi muri Aziya yepfo nka Bangladesh, Kamboje, Ubushinwa,Ubuhinde n'ahandi henshi biba mu gihe cyenda kwegerana.

Ku mwanya wa GATANDATU w'ibihugu bitizihiza umwaka mushya kuri tariki ya 01 Mutarama turahasanga igihugu cya IRAN

 

Umwaka mushya w’Abaperesi (Persian New Year) cyangwa Nowruz, wizihizwa mu kwezi kwa Werurwe akenshi ku itariki ya 21. Ni umunsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere ku ngengabihe yo muri Irani.

Nowruz bikaba bisobanura “umunsi mushya,” kandi bihurirana n’ibihe rusange, byerekana intangiriro y’impeshyi mu Amajyaruguru y'isi. 

Bivugwa ko umunsi wa Nowruz yashinze imizi muri Zoroastrianism. Zoroastrianism ni idini rya kera ry’Abaperesi.

Nituvaga Abaperesi uze kumva Iran kuko Ubwami bw'Abaperesi bwari bushinze muri Iran ndetse n'ibindi bihugu byo mu kigobe. Muri iki gihe, birarenze cyane kwizihiza intangiriro z'umwaka mushya aho kuba umunsi mukuru w'idini.

Ubusanzwe ibirori bimara hafi ibyumweru bibiri mbere y'umunsi wa Nowruz, kandi hagaragara ibikorwa binyuranye nko gukora isuku,kugura imyenda mishya, gusura imiryango, n'imihango itandukanye yo kwifurizanya amahirwe masa mu mwaka uba ugiye kuza.

Irani n'igihugu kibaho gikurikiza amategeko akomeye y’idini ninayo mpamvu umwaka mushya wizihizwa ku ngengabihe ya kisilamu. Ariko ntabwo bibujijwe kwizihiza umwaka mushya usanzwe ku itariki ya mbere Mutarama, kuko abaturage bake b'abakirisitu bo muri Iran bizihiza umwaka mushya nubwo ari bake cyane.

Umunsi wa Nowruz ufite inkomoko mu idini ry'Abanya-Irani rya Zoroastrianism bityo rikaba rishingiye ku migenzo y'Abaturage babanya-Irani. Icyakora uyu munsi wizihijwe n'abantu benshi batandukanye mu myaka isaga 3000 ishize.

Aba baturage bakaba bari baherereye muri Aziya y’iburengerazuba, Aziya yo hagati,ibice bya Caucase, ikibaya cy’inyanja Yirabura, ibice byo muri Balkans ndetse na Aziya yepfo. 

Kugeza nubu Nowruz ni umunsi mukuru mu isi abantu benshi bizihiza kandi ukizihizwa n'abantu bo mu madini atandukanye kandi bakomoka mu bice bitandukanye. Nowruz ukomeje kuba umunsi mutagatifu cyangwa se umunsi wera ku baturage baba Zoroastrian ndetse n'imiryango imwe n'imwe y'Abayisilamu. 

Mu gihe Nowruz yizihizwaga kuva ku ivugurura ry'indangaminsi ya Irani mu kinyejana cya 11 mbere ya Yezu (Yesu) yizihizwa nk'umwaka mushya kugeza nubu,Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye muri Gashyantare 2010 yemeje ku mugaragaro ko “Nowruz ari Umunsi mpuzamahanga"

Ku mwanya wa KARINDWI w'ibihugu bitizihiza umwaka mushya kuri tariki ya 01 Mutarama turahasanga igihugu cya ISRAEL

 

Umwaka mushya w'Abanya-Isiraheli cyangwa se Abayahudi bawita "Rosh Hashana" bisobanura “Umutware w'umwaka” cyangwa “Intangiriro y'umwaka” mu giheburayo.

Ni intangiriro y'umwaka ukurikije indangaminsi y'Abayahudi. Bitandukanye n'indangaminsi y'Abakiristu, umwaka w'Abayahudi utangira ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa Tishri ubusanzwe uba ari muri Nzeri cyangwa Ukwakira..

Muri aya mezi ni igihe cyiza muri Isiraheli cyo kuba haba umunsi mukuru kuko ikirere kiba kimeze neza. Ubucuruzi bwose burafunga kandi abantu bose bambara umweru kandi bamara umunsi mu isinagogi cyangwa se mu nsengero mu masengesho. Kuri uyu munsi kandi abantu bose basangirira mu miryango. 

Muri Isiraheli, umwaka mushya wizihizwa muri Nzeri ukurikije indangaminsi y'Abayahudi nubwo Abisiraheli bakoresha indangaminsi ya Geregori. Kwizihiza umwaka mushya kuri tariki ya mbere Mutarama ntibibujijwe kandi bibera mu mijyi inyuranye muri Isiraheli.

Muri Isiraheri uyu munsi ufatwa ute ?

Rosh Hashanah muri Isiraheli ni umwe mu minsi ifite ibisobanuro byihariye kandi bidasanzwe mu bihe by'umwaka muri Isiraheli. Nkuko abandi bifurizanya umwaka mushya muhire Abayahundi nabo bifurizanya Rosh Hashanah.

Ku bayahudi kuvuza ihembe ry'intama ni ikimenyetso cyerekana umunsi wa Rosh Hashanah. Mu migenzo y'Abayahudi, iyo urusaku rwumvikanye inshuro 100 cyangwa 101 mu isinagogi rwerekana ubusugire bw'Imana ku isi kandi rwibutsa Abayahudi bakira amategeko y'Imana ku musozi wa Sinayi ubwo Imana yahaga Musa amatego icumi y'Imana.

Urwo rusaku kandi rwumvikanisha umunsi Aburahamu ajya gutanga igitambo cy'umuhungu we ku Mana ari we Isaka. Kuri uyu munsi bakangurira abantu kwihana ibyaha no gutangaza umunsi w'urubanza no kuza kwa Mesiya. 

Niba utashoboye kujya mu rusengero cywangwa mu isinagogi ry'Abayahudi, uba ushobora kumva amajwi y'ihembe bari kurivuza. Akenshi amajwi ashobora kumvikana hanze y'isinagogi. Ikindi kandi imbaga y'abantu iteranira hanze y'isinagogi ije kwiyumvira ayo majwi.

Ku mwanya wa MUNANI w'ibihugu bitizihiza umwaka mushya kuri tariki ya mbere Mutarama turahasanga igihugu cya ETHIOPIA

 

Abanya-Etiyopiya bizihiza umwaka mushya muri Nzeri. Ibihugu byo mu ihembe rya Afurika bigira indangaminsi yabo yihariye hamwe n’imyaka 276 itandukanye hagati y’indangaminsi ya Etiyopiya hamwe n’indangaminsi y’idini rya Coptic Orthdox church.

Umwaka mushya muri Etiyopiya bawita “Enkutatash” bisobanura impano y’agaciro “gift of jewels”mu rurimi rwa Amharic rukoreshwa muri Etiyopiya. Izina “Enkutatash” mu ntangiriro ryakomotse ku nkuru y'Umwamikazi wa Sheba wari ugarutse avuye gusura Umwami Salomo i Yeruzalemu, nk'uko imigani ikunze kubivuga. 

Umwamikazi wa Sheba agarutse byagenze gute?

Umwamikazi agarutse muri Etiyopiya yakiriwe n’abatware be babanya-Etiyopiya hamwe n’imitako myinshi. Iyi minsi mikuru ishimishije bivugwa ko yizihijwe kuva iki gihe.Iyi minsi ikaba irangwa no kubyina no kuririmba hirya no hino mu gihugu.Enkutatash aba ari umunsi mukuru w'akataraboneka muri Etiyopiya.

Mu gihe Etiyopiya ikurikiza indangaminsi ya Julius cesar, ibiruhuko biba kuri tariki ya 11 Nzeri ukurikije indangaminsi yo mu Burengerazuba cyangwa se indangaminsi ya Gregoria,usibye imyaka igira iminsi 366 cyangwa se (Leap year) iyo bibaye ibirori biba tariki ya 12 Nzeri. Umunsi mukuru w’umwaka mushya ushushanya igihe kiza cyo gusarura nyuma y’amezi y’imvura. 

KU MWANYA WA CYENDA w'ibihugu bitizihiza umwaka mushya kuri tariki ya mbere Mutarama turahasanga igihugu cy’UBUHINDE

Ubuhinde n’igihugu gifite amadini n’imico bitandukanye. Benshi mu baturage b'abahinde bizihiza umwaka mushya kuri tariki ya mbere Mutarama ari ko hariho indi myaka myinshi ijyanye n'indi mihango imwe n'imwe y'Abahindu cyangwa Ababuda (Buddhist) bizihizaho umwaka mushya.

Baisakhi ni umwaka mushya wabo mu bwoko bw’aba Punjabi. Gudi Padwa ni umunsi mukuru w’impeshyi wizihiza umwaka mushya gakondo ku bahindu baba mu Leta za Marathi na Konkani, ari ko kandi wizihizwa n’abandi Bahindu.

Muri uyu mwaka umunsi mukuru wa Ugadi uzizihizwa ku wa gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023. Ni umunsi w’umwaka mushya w’Abahindu kuri Leta zo mu majyaruguru y’Ubuhinde muri Leta ya Andhra Pradesh, Telangana, na Karnataka. Ugadi izwi kandi nka Yugadi, Samvatsaradi bivuze Intangiriro y'umwaka, cyangwa umwaka mushya waba Telugu.

Muri rusange buri bwoko mu Buhinde na buri dini rigira umunsi waryo wihariye wo gutangiraho umwaka nkuko twabibonye.

Ku mwanya wa CUMI w'ibihugu bitizihiza umwaka mushya kuri tariki ya 01 Mutarama turahasanga igihugu cya SAUDI ARABIA

 

Al Hijri cyangwa umwaka mushya wa kisilamu (Islamic new year) ni intangiriro y'ukwezi kwa Muharram. Nituvuga Muharram wumve ukwezi kwa mbere k'umwaka ku ndangaminsi ya kisilamu.

Ukurikije indangaminsi y'ukwezi cyangwa indangaminsi ya kisilamu, umwaka mushya wizihizwa ku munsi wa mbere wa Muharram.

Muri Arabiya sawudite biba bimeze gute ku mwaka mushya?

Umwaka mushya wa kisilamu utangirana no kubona ukwezi gushya iyo izuba rirenze. Kuza ku kwezi ni ikimenyetso cyerekana intangiriro y'ukwezi kwa Muharram . uku kukaba ari ukwezi gutagatifu ku ndangaminsi ya kisilamu. 

Umwaka mushya utanga icyubahiro ku bimukira b'intumwa y'Imana Muhammad Imana imuhe amahoro n'imigisha baba, bava i Mecca bajya i Medina, mu rugendo rutagatifu ruzwi ku izina rya Hijira. 

Umwaka w'ukwezi kwa kisilamu ni iminsi 11 kugeza kuri 12 ugereranyije n'umwaka w'izuba nkuko ubarwa n'indangaminsi ya Geregori. Umwaka mushya wa kisilamu ntuhora ari umwe ku ndangaminsi ya Geregori buri mwaka, ari yo benshi dukoresha. 

Amabwiriza yose y'idini nk'amasengesho, kwiyiriza ubusa mu kwezi kwa Ramadhan, gukora urugendo rutagatifi i Mecca, amatariki y'ibikorwa bikomeye nko kwizihiza ijoro ryera n'iminsi mikuru, bibarwa hakurikijwe indangaminsi ya kisilamu.

Kwizihiza umwaka mushya muri Mutarama ntibyemewe muri Arabiya sawudite 

Abapolisi bo muri Arabiya Sawudite (saudi Arabia) bashinzwe kureba niba amabwiriza y'idini yubahirijwe, bazenguruka umugi wose bashaka abantu barenze ku mategeko y’idini kuko biba bibujijwe kwizihiza umwaka mushya kuri tariki ya mbere Mutarama.

Ikindi kandi amaduka aba abujijwe kugurisha ibintu byose bisa n’ibirori by’umwaka mushya. Bitandukanye no mu bindi bihugu bizihiza umwaka wabo uko babyifuza ariko ku rundi ruhande n'abizihiza umwaka mushya ku ya mbere Mutarama nabo bakabarekera uburenganzira bwabo, ari ko muri Arabiya Sawudite (saudi Arabia) ho si ko bimeze.

Mu gusoza iki kiganiro cyacu twabibutsa ko nubwo twagarutse ku bihugu 10 bitizihiza umwaka mushya ku itariki ya mbere Mutarama, ari ko hari n'ibindi bihugu byinshi nka Sri Lanka, Cambodia n'ibindi tutagarutseho nabyo bitizihiza umwaka mushya ku itariki ya mbere Mutarama.

Mu gutegura iki kiganiro twifashishije imbuga za interineti zitandukanye nka ritiriwaz.com,  inspiration.rehlat.com,ndetse n'igitabo Encyclopedia Britannica.