Camilla Cabello yatangaje icyamutunguye cyane  akigera mu Rwanda

Jan 3, 2023 - 09:28
 0
Camilla Cabello yatangaje icyamutunguye cyane  akigera mu Rwanda

Tariki ya 31 Ukuboza 2022, Nibwo Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe Amerika, Camilla Cabello yagiriye uruzinduko rw’ibanga mu duce two mu karere ka Musanze mu Kinigi.

Uru ruzinduko we atangaza nk’urwibutso rukomeye mu buzima bwe yahawe n’igihugu cy’u Rwanda, Avuga ko yahagiriye ibihe bidasanzwe kandi byatumye amarangamutima ye azamuka.

Ku mbuga nkoranyambaga ze cyane cyane ku rubuga rwe rwa Twitter yagiye ahatangaza amagambo atandukanye arimo kurata ibyiza by’u Rwanda birimo impano zitangaje Imana yihereye iki gihugu cy’imisozi igihumbi.

Muri izi mpano harimo ingagi, ibirunga ndetse n’umusore ufite impano yo gushushanya bitewe n’ifoto yamukoreye mu gihe gito bamaranye.

yahawe impano n’ y’igishushanyo yamukoreye nyuma y’igihe gito bari kumwe. yakoreye mu Rwanda

Uyu musore w’umunyabugeni Harera Credo Boris w’imyaka 21 ukorera mu Karere ka Musanze, yabwiye Igihe ko akibona Camilla byamunejeje cyane kuko n’ubusanzwe akunda umuziki we bimutera kumushushanya.

Yagize “ Njye nkimubona nahise mfata urupapuro n’ikaramu ndamushushanya, mu minota mike yari amaze aho aje kudusura. Na we byaramutunguye kuko ntabwo yari abizi ko ndi kumushushanya. Ni ibintu yakiriye neza byamunejeje.”

Mu rwabaye,Umuhanzi Camilla Cabello  yasuye uduce two mu Karere ka Musanze mu Kinigi, aho niho yahuriye n’umusore Credo wamushushanyije amureba mu minota mike bamaranye.

Karla Camila Cabello Estraba “Camilla Cabello” uvukira muri Leta ya havana yavutse tariki 03 Werurwe 1997 akaba ari  ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo n’umukinnyi wa filime ukunzwe n’abatari bake ku Isi. Yakoze indirimbo nka Havana, Crying in the Club, Senorita yakoranye na Shawn Mendez bahoze bakundana n’izindi.

 

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366