Abasaga 10 bishwe mugitero Isiraheli yagabye kuri Gaza
Ku wa gatanu, abashinzwe ubuzima muri Palesitine bavuze ko byibuze abantu 10 bishwe Abandi barakomereka nyuma y’uko ingabo za Isiraheli zagabye ibitero i Gaza.
Ku wa gatanu nibwo Abayobozi Bavuze ko mu bapfuye harimo umwana w'imyaka itanu, kandi abantu 44 bakomeretse muri iyo mirwano nimvururu. Abayobozi ba Palesitine bavuze ko umwe mu bapfuye yari Umusirikare mukuru.
Isiraheli yavuze ko yateye umutwe wa Jihadist wa kisilamu kandi imyigaragambyo yaje nyuma y’uko hadutse kutumvikana nyuma y’ifatwa ry’umusirikare mukuru, Bassam al-Saadi, muri west bank ibibikaba byarabaye mu ntangiriro ziki cyumweru.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’intebe, Yair Lapid yagize ati: "Guverinoma ya Isiraheli ntizemera ko imitwe y’iterabwoba igenga akarere ka Gaza ikanashyiraho gahunda mu gace kandi ikangisha abaturage leta ya Isiraheli."
“Umuntu wese ugerageza kugirira nabi Isiraheli agomba kumenyakotuzamubona akabiryozwa.”
Isiraheli yavuze ko yibasiye abarwanyi mu gikorwa cyiswe “Break Dawn”. Iyi myigaragambyo ishobora guteza indi ntambara mu karere, iyobowe n’umutwe w’abarwanyi ba kisilamu wa Hamas n’Abanyapalestine bagera kuri miliyoni 2. Iyicwa ry’umusirikare mukuru birashoboka ko rishobora gutuma Gaza yihorera, bigatuma akarere gahora muntambara cyane ko Aba Jihadist mu itangazo ryabo bavuze ko baza kwihorera kuri icyo gitero.
Ryagiraga riti: "Umwanzi yatangiye intambara yo kurwanya abaturage bacu no kuturwanya kandi tuzirwanaho ndetse n'abaturage bacu".
Abayobozi bavuze ko Tayseer al-Jaabari, umuyobozi mukuru muri uyu mutwe, yishwe.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima ya Gaza yemeje ko hapfuye abantu benshi kandi ko harinabakomeretse. Amashusho kuri tereviziyo yerekanaga umwotsi uzamuka hejuru yinzu ari mwinshi cyane.
Isiraheli na Hamas barwanye intambara enye zikomeye n’imirwano mito mito yagiye iba mu myaka 15 kuva umutwe wa Hamas wigaruriye ubutegetsi muri Palesitine. Iyaherukaga hari muri Gicurasi 2021.
Umuvugizi wa Hamas, Fawzi Barhoum yagize ati: “Umwanzi wacu Isiraheli Yatangije ubushotoranyi Kuri Gaza kandi akora icyaha gishya, rero agomba byishyurira ikiguzi kandi akanabiryozwa byose.”
Islamic Jihadist ko Isiraheli Yabaho kandi yanabagabyeho ibitero mu myaka yashize, harimo no kubarasaho roketi mu majyepfo ya Isiraheli. Ntibiramenyekana neza niba Hamas igenzura Uyumutwe wa Jihadist wa Kiyisilamu,Gusa bamwe bavugako Isiraheli ariyo nyirabayazana ku bitero byose byaturutse i Gaza bitewena Hamas.
