Pfukama usenge cyane kuko umunsi w'imperuka kilimbuzi uratangiye

Uburisiya bweruye butangaza ko igihugu cyose cyinjiye mu bihe by'intamara na OTAN , Amerika n'abambari bayo nabo bambariye urugamba

Sep 21, 2022 - 18:33
Sep 21, 2022 - 19:54
 2
Pfukama usenge cyane kuko umunsi w'imperuka   kilimbuzi uratangiye

Kuri tariki ya 24 Gashyantare 2022 nibwo Uburusiya bwatangaje ko butangije ibitero byagisirikare byihariye mu gihugu cya Ukraine bashaka kurengera uduce twa Luhansk na Donetsk twari twatangaje ubwigenge mu gace ka Donbas ko kandi ziyomoye kuri Ukraine.

Agace ka Donbas ni kamwe mu gace kari kumupaka wa Ukraine n'Uburusiya kandi kakaba karimo abaturage benshi bavuga ururimi rw'Ikirusiya.

Mu ntambara  y'Uburusiya na Ukraine igeze Ku munsi wa 210, ubu uduce twa Kherson, Luhansk, Donetsk nutundi duce two muri Dombas twatangaje ko guhera Ku wa 23 kugeza Ku wa 27 nzeri 2022 hazaba kamarampaka yemeza niba utu duce tuzajya kuburusiya.

Leta ya Ukraine ikimara kubyumva yavuze ko ibyo ntacyo bihindura Kumigendekere y'intambara bagomba n'ubundi kuturasaho bagakuramo ingabo z'Uburusiya.

Amahanga yose nayo yateye hejuru ko ayo matora atenewe n'amategeko ko kandi ibyo Uburusiya buri gukora bizabugwa nabi.

Kuba utu duce twasaba kwigira kuburusiya bisobanuye ko ubwo Ukraine iramutse iteyeyo ibisasu kuri utwo duce ubwo yaba iteye kubutaka bw'uburusiya. Uburusiya nabwo bugahaguruka n'imigara yose.

Izi kamarampaka zatumye Uburusiya butangaza ko igihe cyose byaba byemejwe ko bagiye kuburusiya ubwo intambara yaba itangiye kumugaragaro na OTAN. 

Muri iki gitondo ni bwo Perezida w'Uburusiya Nyakubahwa Vladimir Putin yatangaje ko igihugu cyose cyinjiye mu ntambara kumugaragaro n'Uburengerazuba bw'isi.

Perezida Vuldmir Putin yakomeje avuga ko kandi ubu buri murusiya wese agomba kwitwara nkuri mu ntambara.

Aha kandi intwaro kirimbuzi zongeye gufungurwa imbarutso zifatwa mu ntoki kuko ubu ibintu byafashe indi ntera kubera ubushotoranyi bwa OTAN 

Isi yose ubu yakangaranye nyuma yaho Putin atangaje ko ubu igihugu cyiri mubihe by'intambara n'Uburengerazuba bw'isi.

Muyandi makuru kumirongo yambere y'urugamba ni uko ubushinwa na Iran bohereje indege zintambara 350 kurunde rw'Uburusiya. 

Ubu rero icyo bisobanuye ni uko intambara ya Ukraine igiye guhindura isura kuburyo haba ikosa rito gusa kubihugu byo mu Burengerazuba bw'isi intambara kilimbuzi igatangira.