Yarambitse ikamba ry'Ubwami hasi yisangira umugore yakunze w'inshoreke

Umwami  Edward VIII yikuyeho ikamba ry'Ubwami bw'u Bwongereza akurikira umugore yari yarakunze wari ufite nundi mugabo

Sep 19, 2022 - 20:26
Nov 3, 2022 - 09:08
 1
Yarambitse ikamba ry'Ubwami  hasi yisangira umugore yakunze w'inshoreke

Umwami Edward VIII yimye ingoma  mu mwaka 1936 nyuma yaho Umwami George VI atanze ku wa 20 Mutarama 1936.

Umwami Edward VIII yimye ingoma ari ingaragu, Kandi  mu Bwongereza nta muntu w'ibwami wari wemerewe gushakana n'umunyamahanga.

Uko Urukundo rw'Umwami Edward VIII na Willis rwatangiye 

Kuri tari ya 10 Mutarama 1931 nibwo inkuru y'urukundo itangaje yatangiye hagati y'igikimangoma cy'Ubwongereza Edward Albert Christian George Andrew Patrick David n'umugore w'Umunyamerika Wallis Simpson.

Wallis Simpson yari Umunyamerika  washakanye n'abagabo babiri bose baratandukana kuburyo Abongereza babonaga ari umugore w'indayi kandi wananiranye.

         Umunsi King Edward VIII ahura Simpson 

Urukundo rwa Wallis Simpson n'Umwami Edward VIII rwatangiye bahuriye mu birori bose bari batumiwemo,umubano wabo utangira ubwo.

Nyuma batangiye gucudika cyane isi yicyo gihe irabimenya,Abongereza bateye hejuru batiyumvisha uburyo umuntu wenda kuba Umwami yacudika n'inshoreke y'umugore w'umunyamahanga, nkaho ibyo bidahagije yaranatandukanye n'abandi bagabo barenze umwe.

Nyamara Umwami Edward VIII yabirengeje ingohe akomeze kwikundira Wallis Simpson agera naho amusimbuza ikamba ry'Ubwami bw'Ubwongereza.

Bidateye kabiri Umwami George VI yaratanze noneho Igikomangoma Edward ahita aba Umwami Edward VIII. Ubwo byari mu mwaka 1936

Uko byagenze kugira ngo yegure ku Bwami 

 Umwami akimara gutanga abaturage biraye mu mihanda bavuga ko batakemera Umwami ufite  Umwamikazi w'Umunyamahanga byongeye watandukanye n'abandi bagabo.

Aba Minisitiri bose mu Bwongereza baramwinginze, baramuhendahenda ngo areke uwo mugore bamushakire undi aho ashaka hose mu isi ariko arabatsembera.

Byafashe indi ntera noneho abaturage bajya  mu myigaragambyo bamusaba ko niba yumva adashobora kureka iyo nshoreke ye  yakwegura akava Ku ngoma

Ubwo babivugaga bumvaga atabikora ngo ave ku ngoma, nyamara Umwami Edward VIII yari agiye gufata umwanzuro uzandikwa mu bitabo imyaka yose y'Ubwami buzabaho mu Bwongereza.

Ku wa 11 Ukuboza 1936 ni bwo Umwami Edward VIII yagiye kuri radio BBC atangaza kumugaragaro ko atashobora ikamba ry'Ubwami atari kumwe n'umugore yihebeye, ahitamo kwegura kumugaragaro.

     King Edward umunsi yegura ari kuri radio BBC 

Isi yose yumijwe n'Umwami uhisemo kureka ikamba ry'Ubwami agakurikira umugore byongeye umugore watandukanye n'abandi bagabo byongeyeho babiri.

Hagati aho igihe imyigaragambyo yari iri kuba basaba ko Umwami atabana nuwo yakunze, Wallis Simpson nawe yabonye ko kubana na Edward  bitamugwa amahoro ko kandi bidashoboka arihungira yigira mu Bufaransa.

Umwami Edward VIII akimara kwegura ku Bwami nawe yahise azinga utwangushye asanga uwo yakunze mu Bufaransa. 

Umunsi Umwami Edward VIII akora ubukwe na Simpson 

Ku  wa 3 Kamena 1937 bahise bakora ubukwe, ubukwe butitabiriwe n'umuntu n'umwe w'ibwami.Ubukwe bwabereye mu Bufaransa.

   King Edward VIII akora ubukwe na Simpson 

Bakimara kubana bahise bajya kuba mu birwa bya  Bahamas. Edward VIII  akaba yari na Guverineri wa Bahamas. Rimwenarimwe bakundaga no kuba  mu Bufaransa.

Umwami Edward VIII yavugaga ko umugore we nta we umuruta mu isi. Mu gihe imyaka yari yarabanje, kubera uburyo atari azi gutereta ari imanzi byasabye ko bamuzanira umugore wo kumutinyura ari we Margarite wa komokaga mu Bufaransa, uwo nawe kubatandukanya nabwo bikaba byarabaye ingorabahizi.

 Umwami yongeye gukumbura ubutegetsi 

Nubwo yiyemeje gusimbuza ubutegetsi umugore yakunze ari ko nawe icyanga cy'ubutegetsi kitagira ikindi wakigereranya nacyo mu kanwa, nawe igihe cyarageze atangira guhigiza.

Igihe cyarageze atangira kwicuza kuba yarataye ikamba ry'Ubwami ati " nari Umwami w'Abami none dore agahugu nyobora ,ubuzima rwose bugira ibyabwo."

Mu mwaka 1937 Edward VIII yatangiye kugambana na Hitler ngo azamugarure Ku ngoma mu ntambara Hitler yari agiye gutangiza mu Burayi.

Byaje no kurangira Umwami Edward VIII agiye kwisurira Hitler ari kumwe n'umugore. Bagaragaje batera amasaruti y'Abanazi we na Hitler rwose bishimye.

Nubwo Eduard VIII yashakaga kugaruka ku Bwami be'u Bwongereza ari ko ntibaje kubigeraho.

Umunsi King Edward VIII n'umugore we bahura na Hitler 

Ku wa 20 Gicurasi 1972 Umwami Edward VIII yaje gutabaruka aguye mu Bufaransa ashyingurwa mu ngoro ya saint George I London mu byubahiro byose bibaho kuko umubano we hagati n' Ubwami bw'u Bwongereza waje kugeraho uba mwiza. 

Umugore we yari yarihebe Wallis Simpson nawe yaje gupfa nyuma ye ku wa 24 Mata 1986 . Ibyabo birangira gutyo .

Gusa amateka y'urukundo rwabo yasigaye mu  mateka y'isi. Naho kandi madamu Wallis Simpson izina rye ryiyongereye Ku mazina y'abagore n'abakobwa bakoresheje ubwiza n'ikimero cyabo bagahindura byinshi mubutegetsi mu isi.