Byigitaraganya ingabo za Ukraine zari muri DRC zatumijweho

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yasinye itegeko rivana ingabo z'igihugu cye zari muri MONISCO muri DRC gutaha

Sep 19, 2022 - 11:09
Sep 19, 2022 - 21:12
 3
Byigitaraganya ingabo za Ukraine zari muri DRC zatumijweho

Mu kwezi kwa 3 nibwo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yasinye itegeko risaba ingabo z'igihugu cye ziri mu butumwa bwa UN kugaruka mu gihugu kurwana n'Uburusiya.

Ukraine yari ifite ingabo mu gihugu cya Repubirika iharanira Demokarasi ya Congo zigera kuri 200 mubutumwa bwa MONUSCO.

Abo basirikare kandi bari bakabuhariwe mu gutwara kajugujugu z'intambara ,ubu rero bakaba basubiye iwabo mu guhangana n'igisirikare cya Vuldmir Putin.

Ku wa 16 Nzeri 2022 nibwo uhagarariye ingabo za MONUSCO muri DRC yashimiye ingabo za Ukraine bari bamaranye igihe kinini,arabasezera bafata rutemikirere.

Ukraine kandi yari ifite indege 8 zakajugujugu za koreshwaga na MONUSCO ubwo nazo birumvikana ko igomba kujya kuzifashisha mu mirwano n'Uburusiya.

Izi ngabo zitumijwe nyuma yaho ingabo za Ukraine zishushubikanyije ingabo z'Uburusiya mu duce zari zarafashe mu ntangiriro y'imirwano.

Zikaba zitumijwe kugira ngo barebe ko bakomeza gusubiza inyuma ingabo z'Uburusiya.

Tubibutse ko ubutumwa bwa MONUSCO bumaze imyaka irenga 20  muri Repubirika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri ubu kandi imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za MONUSCO muri DRC ikaba ikomeje kurimbanya aho abaturage bavuga ko ntacyo zimaze izo ngabo zigomba gusubira iwabo.