Bikomeje kudogera muri DRC; Uganda n'u Rwanda barashinjwa gufasha M23

Abaturage bakomeje imyigaragambyo muri DRC bashinja u Rwanda na Uganda gutera inkunga umutwe wa M23, intambara nayo ikomeje guca ibintu hagati ya FARDC na M23

Nov 1, 2022 - 22:15
Nov 2, 2022 - 14:03
 0
Bikomeje kudogera muri DRC; Uganda n'u Rwanda barashinjwa gufasha M23

Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Ukwakira 2022,abaturage bongeye kwirara mu mihanda ya Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamagana u Rwanda na Uganda ko aribo bari gutera inkunga ikomeye umutwe wa M23 ukomeje gufata uduce twinshi muri ntambara bahanganyemo n'ingabo za Congo.

Abaturage bigaragambya bagaragaye bari gutwika ibendera rw'u Rwanda kandi bakomeza no kuvuga amagambo mabi ku Rwanda. Abigaragambya kandi ntibaretse no kwamagana umuryango w'abibumbye ko ukomeje kurebera igihugu cyabo gishotorwa n'u Rwanda na Uganda nk'uko babivuga.

                 Imyigaragambyo i Goma

Nubwo imyigaragambyo ikomeje muri Congo ariko abasesenguzi bari kubona ko imyigaragambyo ishyigikiwe nabamwe mubanyapolitike bo muri Congo. Mu minsi ishize ubwo imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda yabaga abaturage bagaragaye bajya kwishyuza amafaranga bari bemewere ngo baze kwigaragambya.

                            kuki congo ivugako Uganda iri gufasha M23?

Mu minsi yashize Leta ya Congo yakomeje gushinza u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu ntambara, ndetse kuri ubu Leta ya Congo ijya kure ikavuga ko iri kurwana n'ingabo z'u Rwanda aho kuba ingabo za M23. Gusa ibi birego byose Leta ya Kigali irabihakana kandi na M23 ivuga ko nta nkunga ihabwa n'u Rwanda.

Mu mwaka wa 2013 nibwo umutwe wa M23 wari wakajijie intambara muri Congo ifata n'umugi wa Goma uri kumupaka w'u Rwanda na Congo gusa Congo yahuruje amahanga arwanya M23 iratsindwa isinya amasezerano yo guhagarika imirwano.

Muri 2013 ubwo M23 yemeraga guhagarika imirwano hasinywe aamsezerano y'ubwumvikana ingabo za M23 zimwe zijya mu Rwanda zicumbikirwa mu karere ka ngoma. Izindi ngabo zijyanwa muri Uganda. Congo kuri ubu iri gushinza Uganda ko izo ngabo arizo zongeye kwisuganya zisubira muri Congo muri M23. Muri make Uganda yananiwe kugenzura izo ngabo zari iza M23 kugeza aho zongeye kwisuganya zitangiza imirwano.

                                Uko byifashe kurugamba 

Imirwano hagati y'ingabo za Leta ya Congo FARDC (Forces armées de la république démocratique du Congo) n'umutwe wa M23 ikomeje gukara cyane gusa ingabo za Congo ntabwo ziri kwitwara neza kurugamba habe nagato kuko buri kanya ziri gutsindwa cyane.

Muri Werurwe 2022 nibwo M23 yatangije imirwano n'ingabo za Congo, imirwano yatangiriye mu gace ka Rutshuru kari kumupaka na Uganda n'u Rwanda. Muri Gicurasi ingabo za M23 zateye ikigo cya gisirikare cya Leta ya Congo cya Rumangabo mu ntara ya Kivu ya ruguru baranahafata.

                  Ingabo za M23 I Kiwanja

Ingabo za M23 zakomeje gusunika ingabo za Congo FARDC kugera hafi y'umugi wa Goma hafi n'umupaka w'u Rwanda.  Mu kwezi kwa Kamena nibwo M23 yafashe agace Kabunagana.Kuri ubu M23 yafashe agace ka Kiwanja. Ingabo za Congo zatangaje ko impamvu bari gutsindwa ari uko bari kurwana n'ingabo z'u Rwanda atari M23.

                                Ibindi bivugwa kuri iyi ntambara

Muyandi makuru ari kuvugwa muri iyi ntamabara ni uko nyuma yuko Leta ya Congo mu mpera z'icyumweru yirukanye Ambasaderi w' u Rwanda muri Congo  Bwana Vicent KAREGA yageze muri Congo Brazzaville aho araza gufatira indege imugeza i Kigali.

   Vincent KAREGA(ibumoso) yavuye Kinshasa 

Akigera i Brazzaville yatangarije radiyo ijwi ry'Amerika ko nta mpamvu yerekeranye n'imyitwarire yatumye bamwirukana, ko ahubwo ari ibibazo bya politike biri hagati ya Kigali  na Kinshasa kubera ikibazo cya M23. Tubibutse ko KAREGA yari yahawe impamuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Congo mu mwaka 2020.

Kurundi ruhande umuryango wa Afurika yunze ubumwe yasohoye itangazo risaba impande zihanganye muri Congo guhagarika imirwano kuko abasivire bari kubigenderamo.Ikindi kandi  basabye ko umutekano kumipaka y'ibihugu by'abaturanyi ugomba kuba usesuye.

Leta y'Amerika mu ishami ryayo rishinzwe Afurika, yatangaje ko yihanangiraza Leta y'u Rwanda kukuba iri gufasha umutwe wa M23. Amerika yasabye u Rwanda kureka ubushotoranyi kuri Congo. Ibi bikimara gusohoka Leta ya Congo yabisamiye hejuru maze ivuga ko n'ibindi bihugu byagakwiye kwamagana ubushotoranyi bw'u Rwanda ku gihugu cyabo.

Mu gihe imirwano ikomeje muri Congo ndetse na Leta ya Congo ikomeza gushinja u Rwanda ko ruri gufasha M23, ingabo z'u Rwanda ziryamiye amajanja kuko ingabo za Congo zishobora gutera u Rwanda. Mu gihe Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, u Rwanda rurabihakana ahubwo rukavugako Leta ya Congo ariyo ikorana na FDRL umutwe u Rwanda rufata nk'uwiterabwoba kandi ukaba ugizwe n'abakoze genecide yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 mu Rwanda.

         Ingabo z'u Rwanda ziryamiye amajanja

M23 irasaba ko Leta ya Congo yakubahiriza amasezerano ya Nairibo na Luanda yo mu mwaka wa 2013. Ikindi kandi abaturage bavuga ururimi rw'ikinyarwanda muri Congo bakarekera guhohoterwa. Mu gihe M23 isaba ibyo byose, Leta ya Kinshasa yavuze ko M23 ari umutwe w'iterabwoba nta biganiro by'ubwumvikane bazagirana.