Imodoka yahiye irakongoka ubwo yari iparitse mu rugo.

Mu murenge wa kagarama muri kicukiro habaye impanuka y'imodoka mu bwoko bwa Benz yahiye irakongoka.

Jan 8, 2022 - 05:52
 0
Imodoka yahiye irakongoka ubwo yari iparitse mu rugo.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 7 Mutarama 2022, ahagana saa moya z’ijoro, mu Murenge wa Kagarama, Akagari ka Rukatsa umudugudu wa Mpingayanyanza muri Kicukiro, mu rugo rw’umuturage hahiriye imodoka yo mu bwoko bwa Benz irakongoka.

Bamwe mu bahageze iyi modoka iri gushya bavuze ko bagerageje kuyizimya biranga kuko igipangu cyari gifunze gusa ariko bagerageje guhamagara polise itanga ubutabazi bw'ibanze.

Umwe muri abo baturage yagize ati " narimpaciye mbona umwotsi mwinshi ntazi aho uturuka numva n'ibintu biraturika hanyuma ndebye mbona imodoka irimo gushya hanyuma nge na bagenzi bange tugerageza kwirwanaho muburyo bwo kiyizimya ariko biba iby'ubusa kuko igipangu cyari gifunze."

Kugeza ubu ntawahitanywe n'iyi mpanuka ariko icyateye iyi mpanuka ntago kiramenyekana kuko na nyiri imodoka ntago yashatse kugira icyo atangaza. 

Chekhov Journalist ✅