Phillipe coutinho yagarutse mu bwongereza.

Umukinnyi Phillipe Coutinho wakiniraga Barcelona yatijwe muri Aston villa yo mubwongereza.

Jan 8, 2022 - 05:12
Jan 8, 2022 - 07:11
 0
Phillipe coutinho yagarutse mu bwongereza.

Phillipe Coutinho ukomoka mu gihugu cya Brazil, yatijwe mu ikipe ya Aston villa ku bwumvikane bwa Barcelona na Aston villa mu gihe cy'amezi atandatu.

Phillipe atijwe muri Aston villa nyuma y'uko agarutse muri Barcelona avuye muri Bayern Munich aho yari yaratijwe anafasha Bayern Munich gutwara igikombe cya champions league.

Nyuma y'uko agarutse muri Barcelona ntago ibintu byagenze neza nk'uko byari byitezwe bitewe n'umusaruro yatangaga mu ikipe ya Bayern Munich.

Coutinho asubiye mu bwongereza ku nshuro ye ya kabiri kuko yakinnye muri Liverpool ubu akaba asubiye guhangana na yo.

Iyi kipe ya Barcelona yemeye gutanga phillipe Coutinho mugihe na Dembele yanze kugira icyo atangaza ku ahazaza he niba azava ku izima akongera amasezerano cyangwa azava muri Barcelona kuko amasezerano ye azarangira muri uku kwa gatandatu.

Barcelona yifuzaga kongera amasezerano ya Demebele gusa ariko akagabanya umushahara ariko Dembele ntago abikozwa. 

Chekhov Journalist ✅