Abasenga musengere Sádio mane

Abasenga musengere Sádio mane

Mu gihe yitegura gufasha ikipe ye ya Senegal, Sádio mane yabwiwe ko azapfa aguye mu kibuga.

Umukinnyi w'ikipe ya Liverpool ukomoka muri Senegal, Sádio mane, yabwiwe ko naramuka yitabiriye igikombe cya Africa cy'uyu mwaka gitangira kuri iki cyumweru, azagwa mu kibuga ahite apfa.

Umupfumu ukomoka mu gihugu cya Benin ni we watangaje ko abakurambere be bamweretse ko Sadio mane niyitabira igikombe cya Africa, azagwa mu kibuga bavuge ko yazize indwara y'umutima.

Sadio mane mu kumusubiza yubwiye ko ubuzima bwe buri mu maboko y'Imana (Allah) ko ari na we ufite ububasha ku ubuzima bwe.

Sadio mane ni umwe mu bakinnyi bitezweho gutanga umusaruro mu ikipe ye y'igihugu akaba yayifasha kwegukana igikombe cy'afrika kuko ku igikombe giheruka bagarukiye final.