Umutesi Denise wabaye igisonga cya Miss Rwanda 2020 yatangiye gukora kuri Radio nyuma yo kuva kuri Televiziyo

Umutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020, yatangaje ko yemeye gukora akazi ka Radio Vision Fm, kubera ko bizamworohereza mu kazi asanganywe.

Feb 18, 2021 - 13:41
 0
Umutesi Denise wabaye igisonga cya Miss Rwanda 2020 yatangiye gukora kuri Radio nyuma yo kuva kuri Televiziyo

Umutesi Denise yinjiye mu itangazamakuru ahereye kuri Genesis Tv aho yasomaga amakuru mu rurimi rw’Ikinyarwanda, agakora n’ibiganiro bishamikiye ku myidagaduro n’ibindi byatumye abasha gukarishya ubumenyi mu mwuga ufatwa nk’ubutegetsi bwa kane.

Nyuma yo kuva kuri Genesis Tv, yarambagijwe n’ibitangazamakuru bitandukanye ntibahuza bitewe n’uko asanzwe afite akandi kazi akora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu.

Radio Vision Fm iherutse kwigwizaho abanyamakuru bakomeye mu Rwanda yegereye uyu mukobwa bemeranya kujya akora ikigano ‘Vision Top 20’ buri Cyumweru kigaragaza indirimbo zikunzwe, aho azajya afatanya na Kalisa John wiyise K John.

Ijwi ry’uyu mukobwa rizumvikana bwa mbere kuri iyi Radio ku Cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021, guhera saa moya kugeza saa tatu z’ijoro.

Umutesi Denise yabwiye INYARWANDA ko yemeye gukorana na Vision Fm kubera ko bizamufasha gukora neza akazi asanganywe.

Ati “Ni akazi kadatuma mva mu kazi nsanganywe ku buryo nafata urugendo rw’itangazamakuru, igihe cyose. Ni cyo kintu nakunze cyane. Urabona ko ari ku Cyumweru kandi mba narahutse.”

Akomeza ati “Impamvu nemeye gukorera Vision Fm ni uko ari Radio nziza, ifite n’icyerekezo nk’uko izina ryayo ribyivugira. Nk'uko nakubwiye iranyohereza kujya mu kazi kanjye no kujya mu gice cy’itangazamakuru.”

“Kuba naravuye kuri Genesis ntibyavugaga ko mvuye mu itangazamakuru. Hari ahandi nari kujya ariko bakansaba gukora igihe cyose, kandi ibyo ntacyo byari kumfasha mu kazi mfite gasanzwe.”

Vision Fm ni Radio nshya yuguruye amarembo mu 2019. Ivuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda muri iki gihe bitewe n’uko yahaye akazi abanyamakuru bari basanzwe bakorera izindi Radio mu biganiro bitandukanye kandi byari bikunzwe.

Byose byatangiye Tidjara Kabendera asezera mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA yari amazemo imyaka 18 akorera ibiganiro bitandukanye byatumye akundwa karahava, kuri Radio no kuri Televiziyo. Aniyungura ubumenyi.

Developer Web master