Umwana uri hafi y'ubutambambuga yarashe mwarimu we w'imyaka 25

Umwana ufite imyaka 6, yatunguranye arasa mwarimu we w'imyaka 25.

Jan 9, 2023 - 10:45
Jan 10, 2023 - 08:43
 0
Umwana uri hafi y'ubutambambuga yarashe mwarimu we w'imyaka 25


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, 9 Mutarama 2023, igitangazamakuru DailyMail cyatangaje ko umwana witwa Ja' Corri uri mu kigero cy'imyaka 6 wiga ku kigo cy' amashuri cya Rickneck Elementary School giherereye muri Leta ya Virginia ni muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, mu mwaka wa Mbere, ku wa Gatanu, 6 Mutarama 2023, yafashe imbunda igihe mwarimu we Abby Zwerner w'imyaka 25, yarimo kubigisha hamwe na bagenzi be, yahise arasa uwo mwarimu mu gatuza. Bamwe mu banyeshuri bashidutse mwarimu wabo arimo gukumbagurika hasi, bigaragara ko yababaye.


Uwo munyeshuri, Ja'Corri yaje kwiga azanye amasasu n'imbunda, ku wa Gatanu bazindukiye mu ishuri, mwarimu yatangiye gusobanurira abo bana isomo dore ko ngo yabigishaga neza, uwo mwana w'umuhungu yamurashe mu gatuza bamwe mu banyeshuri bari barangaye bumvise igiturika barikanga, bahindukiye basanga mwarimu wabo ari gukumbagurika hasi, bamwe bacitse ururondogoro, abandi birukira hanze gutabaza.


Ubuyobozi bw' ikigo cy'iryo shuri bwahise bumwihutana kwa muganga. Amakuru agezweho ni uko ngo uwo mwarimukazi amerewe nabi mu bitaro by'i Newport News. 


Igipolisi cyo muri ako gace cyatangaje ko cyamaze guta muri yombi uwo mwana wakoze ayo mahano. Abanyamategeko baho bakaba bavuze ko uwo mwana ashobora kuza kurekurwa kuko nta tegeko rihana umwana uri munsi y'imyaka irindwi, ngo baba bumva ko uwo mwana uri muri icyo kigero nta byaha bikomeye yakora.


Mama w'uwo mwana, Brittaney Gregory yahishuye ko yatunguwe n'ibyakozwe n' umwana we kuko ngo ubusanzwe umuhungu we yitondaga. Yafashe umwanzuro ko agomba kujya kumusuzumisha indwara zo mu mutwe.


Nyuma y'iryo sanganya, ababyeyi bahise baza gutwara abana babo. Ubuyobozi bw'icyo kigo cya Rickneck Elementary School bwavuze ko ikigo cyafunze imiryango mu gihe kingana n'iminsi ibiri_ ku wa Mbere no ku wa Kabiri kugira ngo habanze hakorwe iperereza ryimbitse kuri iyo myitwarire idasanzwe mu kigo cyabo.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.