Menya uduhigo twa BTS mu myaka 8 ibayeho  

BTS itsinda rigizwe n’abahanzi 7 bo muri Korea y’epfo bari kwizihiza imyaka 8 batangiye urugendo rw’umuziki. Iri tsinda riri kwizihiza isabukuru nyuma yo gusohora indirimbo bise’’Butter’’ igakundwa cyane, ikaba inayoboye zimwe mu ntonde zikomeye ku isi zirimo Billboard hot 100. Iyi ndirimbo bayishyize kuri YouTube kuri 20 Gicurasi 2021 imaze kurebwa na miliyoni 290.

Jun 4, 2021 - 05:50
Jun 4, 2021 - 06:05
 0
Menya uduhigo twa BTS mu myaka 8 ibayeho   

Yabaye indirimbo ya mbere irebwe kuri YouTube mu masaha 24 dore ko yarebwe n’abarenga miliyoni 108.2 mu munsi umwe. Ibi rero byayihesheje ikuzo ikuraho ibyari byarakozwe n’izindi ndirimbo.

Ubundi kuva mu 2014 buri tariki 02 Kamena batangiza icyo bita BTS Festa ikamara icyumweru cyose.

BTS Festa 2021 igizwe n’ibikorwa bitandukanye tugiye birimo gusangiza amafoto abakunzi babo, kubaririmbira no guhura n’abafana babo ku mbuga nkoranyambaga.

Buri mwaka itsinda ryo muri Korea ryizihiza isabukuru rihereye ku itariki ya 02 Kamena. Ubu ni imyaka 8 ishize ribayeho ariko ryatangiye mu 2010 riza gutangira kuririmba bari kumwe mu 2013. Iyi bizihiza ya sabukuru yabo bamara icyumweru cyose batungura abafana babo mu bikorwa bitandukanye.

Ku itariki 02 Kamena 2021 batangiye bagenera amaforo abiri bari kumwe bayaha abafana babo ngo bayamanike mu nzu, ibizwi nka ‘’Family portraits’’

Iri tsinda riri kwizihiza isabukuru nyuma yo gusohora indirimbo bise’’Butter’’ igakundwa cyane. Iyi ndirimbo bayishyize kuri YouTube kuri 20 Gicurasi 2021 imaze kurebwa na miliyoni 290 ikaba iri imbere kuri Billboard hot 100.

Amashusho y’iyi ndirimbo hari uduhigo yagiye akuraho kuva yashyirwa kuri YouTube. Yabaye indirimbo ya mbere irebwe kuri YouTube mu masaha 24 aho yarebwe n’abarenga miliyoni 108.2 mu munsi umwe. Ibi rero byayihesheje ikuzo ikuraho ibyari byarakozwe n’izindi ndirimbo. Mu mpeshyi ishize indirimbo yabo yitwa’’Dynamite’’ yabaye iy’impeshyi iranumvwa cyane kuri spotify. Mu munsi umwe yumviswe inshuro 11,043,335 mu munsi umwe ihita yanikira ‘’I Don’t care ‘’ya Ed Sheeran na Justin Bieber yumviswe inshuro 64,946 mu munsi umwe. Iyi Dynamite yabaye iya gatatu kuri UK Charts, iba iya mbere muri Amerika kuri Billboard. Iri tsinda ryabashije kugira enye zabaye iza mbere muri Amerika kuri Billboard mu mwaka umwe nyuma ya The Beatles,The Supremes, Paula Abdul na Mariah Careye nkuko Billboard ibigaragaza.

BTS Festa izakomeza kugeza ku ya 14 Kamena aho iri tsinda rizataramira abafana baryo hakoreshejwe ikoranabuhanga. Hazabaho ibirori n’abafana babo. Kuva iri tsinda ryatangira kwizihiza umunsi ryavukiyeho mu 2014 rigenera impano abafana, rikabaha amafoto y’urwibutso ari nako ribashimira urukundo baba barabahaye mu guteza imbere ibihangano byabo no kubisangiza abatuye isi.

BTS izwi nka Bangtan Boys igizwe n’abasore 7 ikaba yaratangiye mu 2013 ifashwa na label yitwa Big Hit Entertainment. Abarigize ni: In, Suga, J-Hope, RM, Jimin, V, na Jungkook wandika akanatunganya nyinshi mu ndirimbo zabo. Baririmba K-Pop, Hip Hop, Pop, R&B na EDM.

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw