Bruce Melodie ari mu cyeragati cy'indirimbo yasohora, aratinya kwambarira inconcero aho yambariye imiringa

 Imyaka ine irashize amara impeshyi zose afite indirimbo zikunzwe cyangwa se izo yarahuriyemo n’abandi zikayimara zikunzwe. Ubu yatangiye gusaba abafana be kumufasha guhitamo ishobora kongera kumusubiza utwo duhigo. Guhera ku ‘Ikinya’ yo mu 2017 kugeza kuri ‘’Saa moya’’ yo mu 2020 zaje ziharira igikundiro.

Jun 4, 2021 - 05:48
Jun 4, 2021 - 06:25
 0
Bruce Melodie ari mu cyeragati cy'indirimbo yasohora, aratinya kwambarira inconcero aho yambariye imiringa
Bruce Melodie ari mu cyeragati cy'indirimbo yasohora, aratinya kwambarira inconcero aho yambariye imiringa
Bruce Melodie ari mu cyeragati cy'indirimbo yasohora, aratinya kwambarira inconcero aho yambariye imiringa

Uburyo bwo gupima uko indirimbo yakiriwe mu bihe by’impeshyi bya mbere ya Covid-19 akenshi harebwaga uko indirimbo iri gucurangwa mu tubyiniro, mu tubari, mu modoka, mu bitangazamakuru aho baba batondeka indirimbo zikunzwe kurusha izindi. Hano mu Rwanda biragoye kubona imibare y’imbuga zigezweho zicuruza imiziki y’abanyarwanda nka Spotify, Boomplay, ITunes n’izindi music streaming services ahubwo ikiganza ni ukureba ingano y’abareba cyangwa se bumva bya bihangano kuri YouTube.

 

Dore ishusho y’imyaka yatambutse uko Bruce Melodie yari ahagaze ukurikije imibare ishobora kuboneka

Turaberanye yasohotse muri Kanama ya 2016

Yarebwe na 534K kuri YouTube

Ku itariki 20 Gicurasi ya 2017 yabaye umugisha kuri Bruce Melodie yasohoye ‘’Ikinya’’ irakundwa iracurangwa karahava

Imaze kurebwa na 1,549,646 kuri YouTube

Ikinyarwanda yaje impeshyi irembera ariko yarakunzwe kugeza umwaka urangiye yari yayikoze ku ya 03 Nzeri 2018.

Katerina yayisohoye impeshyi iri kuvamo yashyize hanze amashusho yayo ku ya 16 Nzeri mu 2019. Ubu imaze kurebwa na miliyoni 9.

Umwaka wa 2020 wahiriye uyu muhanzi . ku itariki 20 Nyakanga yashyize hanze iyo yise’’Saa moya’’ yaje kuba ikirango cy’impeshyi ku muziki we. Imaze kurebwa na miliyoni 3,405,039

Indirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi nazo zamaze impeshyi zikunzwe

Iyitwa’’Ubushyuhe’’ yakoranye na Dj Pius igasohoka ku ya 02 Nyakanga mu 2020 yarakunzwe.

Ku itariki 31 Nyakanga mu 2017 yafashije Jay C ambassador bahurira mu ndirimbo ‘’I’am back’’ yaje gusoza impeshyi iri mu matwi ya buri mukunzi wa muzika nyarwanda.

Kubera iki abahanzi bategereza impeshyi bakarekura indirimbo izizahindura amateka yabo?

Mbere ya coronavirus ubundi mu bihe by’impeshyi ya hano mu Rwanda ni cyo gihe kiza cyo gukora ibitaramo yaba imbere mu gihugu no hanze. Impeshyi itangira muri Kamena ikarangirana na Nzeri buri mwaka. Wasangaga ari igihe hariho ubushyuhe ku buryo hirya no hino mu gihugu habaga hari ibitaramo bitandukanye ari nako utubari dutumira abahanzi bakaza gususurutsa abakunzi babo. Birumvikana ko abakunda gutemeberera ku mazi berekezaga ku Kivu hakabaha harakunze kubera ibitaramo n’ibirori bitandukanye. Murumvako umuhanzi wabaga afite indirimbo igezweho ari we wabaga afite ibiraka byinshi. Ikindi umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda ukunze kuboneka mu bihe by’impeshyi bikaba byorohera abahinzi-borozi gutegura ubukwe n’ibirori muri ibyo bihe. Uko ibirori n’ubukwe bitegurwa bijyana no guha akazi abahanzi. Inama zikomeye ziba ziri kuba bikajyana no guha akazi abahanzi baba bahagaze neza muri ayo mezi agana ku mpera z’’umwaka. I Burayi usanga baba bari mu bihe by’ubukonje bagahitamo kuza muri Rwanda kuko haba hari ibihe byiza byo kurya ayabo. Aho basohokera hagomba kuba hari umuziki mwiza kandi ukunzwe.

 

Bruce Melodie uherutse gusobanurako uko arushaho gutera imbere ubwoba buba bwinshi kandi akarushaho kugira amakenga, yatangiye kwitabaza abafana be abasaba kumufasha guhitamo indirimbo azabaha ikamara iyi mpeshyi ikunzwe. Ni indirimbo eshatu yashyize hanze amazina yazo. Yanditse ati:’’Mu gihe album itararangira neza kandi iyi summer ikeneye anthem, mfite indirimbo eshatu ziri tayali, mwihitiremo iyo tubanza: Jioni, Ndagatora, Caterpillar twagiye’’. Umunsi urashize ariko abamufana batangiye gutora. Ubundi mu myaka yatambutse ntiyajyaga agira ubwoba bwo guhitiramo abafana be ariko kuko ari gukorera ku gihunga cy’iterambere ari kugeraho yatangiye kugira amakenga.

Hari ibihembo bitangwa bigashyiraho igitutu abahanzi bagakora babihanze amaso

Ibihembo bihabwa uwakoze kurusha abandi ntibiba ngombwa ko bishimisha utabihawe dore ko icyo aba asabwa ari ugukora cyane noneho akazegukana ibihembo nta mpaka zibayeho ku bw’ibikorwa byivugira.

Kuva mu 2018, KISS FM yatangiye gutanga ibihembo ishimira abahanzi bitwaye neza mu mpeshyi ya buri mwaka.

Ku nshuro ya mbere abegukanye ibihembo ni The Ben nk’umuhanzi w’impeshyi, Bob Pro nk’uwatunganyije indirimbo nziza mu gihe “Nta Kibazo” ya Urban Boys, Bruce Melodie na Riderman yabaye indirimbo y’impeshyi.

Ku nshuro ya kabiri hiyongereyemo icyiciro cy’umuhanzi mushya cyegukanywe na Amalon, icyo gihe Bruce Melodie yabaye umuhanzi w’impeshyi, Kontwari ya Safi Madiba iba indirimbo y’impeshyi naho Madebeat atorwa nk’uwatunganyije indirimbo zashyuhije umujyi kurusha abandi.

Umwaka ushize wa 2020, indirimbo  ‘Igare’ ya Mico The Best niyo yahembwe nk’iyakunzwe cyane, Bruce Melodie yatowe nk’umuhanzi w’impeshyi, Kevin Kade aba umuhanzi mushya wigaragaje cyane, Madebeat atorwa nk’utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi wakoze cyane, mu gihe DJ BOB yashimiwe nk’umuntu w’ibihe byose mu muziki.  Ibi bihembo urebye neza usanga Bruce Melodie ari we ubitse byinshi mu kabati ke ku buryo nta kosa na rito yakora ngo hagire ikimuca mu myanya y’intoki. Mu myaka itatu bimaze bitangwa afite ibihembo bibiri mu myaka ibiri yikurikiranya nk’umuhanzi w’impeshyi (2019, na 2020). Mu 2020 uyu muhanzi yongeye kwegukana igihembo cy’umuhanzi wahize abandi muri Isango na Muzika Awards (Best male artist of the year 2020). Muri uyu mwaka kandi uyu muhanzi yongeye kwegukana ikindi gihembo muri The Choice Awards bitegurwa na Televiziyo ya Isibo TV binyuze mu kiganiro The Choice Live.

 

Ese birashobokako umwaka ushize yegukanye ibihembo bitatu , uyu mwaka yataha amaramasa kandi akiri mu rugamba rwo guhatana no kugeza kure umuziki we?

 

Kwambara incocero ni ukwambara imyenda ishaje kandi isa nabi. Kwambara inkanda ni ukwambara imyambaro myiza. Ni ukuvuga ko Bruce Melodie ari mu bihe bitamworoheye byo guhitamo gusohora indirimbo izamuhesha ibindi bihembo , ikamurinda gusebera aho yaherewe ikuzo. Igikenewe ni ugukomeza guha abakunzi be indirimbo zibikora kandi nkuko yabibamenyereje ntabatenguhe nabo bagakomeza kumushyigikira naho rukomeye bamanambaho. Bruce Melodie yongere ashake abahanzi bakorane indirimbo zishobora kumufasha kumara iyi mpeshyi nkuko yagiye abikora mu myaka yo hambere. Intsinzi ugusohora indirimbo nziza cyangwa se agahurira mu ndirimbo n’abandi bahanzi bafite amazina muri muzika nyarwanda. Ikindi gishoboka ni ugukorana indirimbo na Juno Kizigenza kuko iyo yakoranye na Kenny Sol yarakunzwe cyane bivuze ko aramutse ahaye amahirwe Juno Kizigenza bashobora gukora amateka muri iyi mpeshyi.

 

 

 

 

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw